MTN yatanze mudasobwa 36 na interineti y’ubuntu muri St Aloys Rwamagana

Muri gahunda nini MTN ifite yo guteza imbere uburezi mu mashuri yo mu Rwanda, kuri uyu wa 26/10/2012, yahaye ishuri rya Saint Aloys i Rwamagana mudasobwa nshya 36 n’umuyoboro wa interineti w’ubuntu mu mwaka wose.

Iyi mpano ya MTN izateza imbere ireme ry’uburezi n’ubushakashatsi abanyeshuri 1082 biga muri iryo shuri bakeneye mu masomo yabo ya buri munsi, ndetse bibafashe no gufunguka kurushaho kuko interineti izabahuza n’isi yose.

Karemera Bryan wiga mu mwaka wa kane muri iryo shuri yabwiye Kigali Today ko azajya abasha kureba buri mugoroba icyo ibitabo byandikwa hirya no hino ku isi bivuga ku masomo mwarimu azajya aba yigishije buri munsi.

Mugenzi we bigana we yavuze ko azajya yandikirana n’inshuti ze nyinshi ziga ku yandi mashuri i Kigali bakohererezanya ku buryo bwihuse imyitozo abarimu babo babaha buri munsi kuko azajya ayibona kandi bakanahana ibisubizo mu mwanya muto cyane.

Micomyiza Rosine wari wageze ku rubuga mpuzambaga rwa Facebook yabwiye Kigali Today ko interineti ya MTN yamufashije cyane ku buryo nyuma y’iminota 40 inyubako ibyo bikoresho birimo ifunguwe yari yamaze kubaza mubyara we urubuga yakuraho amakuru akeneye mu gukora imyitozo mwarimu w’ikoranabuhanga yari yabahaye kuwa kabiri w’icyi cyumweru.

MTN Foundation imaze gutanga mudasobwa 36 mu mashuri 11 y’indashyikirwa mu gihugu hose, ikaba kandi ngo izakomeza iyo gahunda mu mashuri yose azuzuza iby’ibanze MTN igenderaho mu guha amashuri ibi bikoresho; nk’uko byatangajwe na Mugabe Robert ushinzwe itumanaho no gutangaza amakuru muri MTN.

Mugabe Robert ati “Ubu dutanga mudasobwa 36 kuri buri shuri, tukabaha umuyoboro wa interineti w’ubuntu umwaka wose kandi tukajya tuzisana igihe zagira ikibazo icyo aricyo cyose. Kuri buri shuri MTN Foundation itanga miliyoni 25 kandi tuzakomeza mu mashuri yose yo mu gihugu.”

Abanyeshuri bo kuri St Aloys Rwamagana mu mbyino bishimira inkunga mu ikoranabuhanga bahawe na MTN.
Abanyeshuri bo kuri St Aloys Rwamagana mu mbyino bishimira inkunga mu ikoranabuhanga bahawe na MTN.

Ibyo ishuri risabwa ngo rihabwe ibi bikoresho by’ikoranabuhanga, harimo kuba rifite abanyeshuri barenze 500, rifite icyumba cyagenewe ikoranabuhanga, ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga kandi ririmo abakobwa benshi kuko MTN ishaka no guteza uburezi bw’abakobwa imbere cyane.

Iri shuri kandi ngo rigomba kuba ryemerwa n’ubuyobozi bw’Akarere rikoreramo ko ari intangarugero.

Amashuri yose yujuje ibi ngo MTN yiyemeje kuzayagezaho iri koranabuhanga mu myaka iri imbere.

Ibi byose ngo bikorwa mu muco mwiza wa MTN wo gusangiza abaturage ku nyungu MTN ibona kuko ihora ikoresha 1% by’inyungu yayo mu bikorwa bifasha abaturage gutera imbere mu burezi, ubuzima, ibidukikije n’ibindi abayobozi b’ibanze bagaragaje ko abaturage babo bakeneye.

Umuyobozi w’ishuri Saint Aloys, Frere Rudasingwa Keremera Camille yavuze ko ashima cyane MTN kandi akaba ahamagarira n’abandi bakorera mu gihugu gutanga inkunga ku iterambere ry’uburezi.

Frere Camille ati “Iri koranabuhanga amashuri yose ararikeneye kandi ni inyungu ku bana b’Abanyarwanda bose, turasaba ibigo bindi bikorera mu gihugu kwiteganyiriza bifasha amashuri, amashuri nayo akabirerera abazaba abakozi babyo beza mu myaka iri imbere kuko bazaba barize neza.”

Ishuri Saint Aloys riherereye mu mujyi wa Rwamagana ryigamo abanyeshuri 1082, barimo abakobwa 562 n’abahungu 520. Risanzwe rizwi ko ritsindisha abanyeshuri baryigamo bose, rigatwara ibikombe mu mikino inyuranye n’ahandi amashuri yisumbuye mu Rwanda ahurira. Riyoborwa n’abihayimana b’abafurere bo mu muryango w’abitwa Abajozefiti (Freres Josephites).

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 2 )

Peace to saint Aloys family.Get all the blessings from the Almighty.Keep on working hard,you will be rewarded.Be blessed.

MUREBWAYIRE FRANCINE yanditse ku itariki ya: 14-02-2014  →  Musubize

Imana impere umugisha Frère Camile, kuko ni umubyeyi akaba n’umurezi.

mamadi yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka