MTN yakoze umuganda wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Mandela
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda MTN yakoze umuganda ngarukakwezi wo kubagarira ibiti mu kibaya cya Nyandungu mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 94, Nelson Mandela wakuyeho ingoma ya ba gashakabuhake muri Afurika y’Epfo amaze avutse.
Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/07/2012, wari ufite intego yo guhindura guhindura isi ikaba nziza, bijyanye n’ibyifuzo bya Nelson Mandela, nk’uko umuyobozi ushinzwe imenyakanisha ry’ibikorwa muri MTN, Robert Rwakabogo, yasbiobanuye.
Ati: “Nelson Mandela yifurije abantu isi nziza ifite uburenganzira bungana kuri bose, ari yo mpamvu natwe twaje mu gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije hano. Ni ukumuha impano rero".
Yongeyeho ko igikorwa barimo kigamije kurinda imyuzure n’isuri mu kibaya cya Nyandungu, ndetse ko hari n’abantu bashobora kugama mu gacucu k’ibiti bihari.
Rwakabogo yavuze ko MTN aho ikorera hose mu bihugu 21 bya Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati muri Aziya, irimo gukusanyiriza ubutumwa mu gitabo kimwe kizatangwa nk’impano y’ibitekerezo by’abantu kuri Mandela.

Valens Hakorimana, umuturage w’i Masoro mu murenge wa Kimironko, yavuze ko umuganda wo kubungabunga ibidukikije kandi ukanatangirwamo ubutumwa bw’amahoro, umufasha gutekereza ku ruhare rwe mu muryango Nyarwanda.
Ati: “Numva ko ngomba gufasha agace ntuyemo kurinda umutekano no kwitabira ibikorwa binyuranye by’iterambere”.
Ubusanzwe isabukuru y’amavuko ya Nelson Mandela yizihizwa tariki 18 Nyakanga, ariko MTN yifuje kuyizihiza kuri uyu munsi w’umuganda bitewe n’uko ari cyo gikorwa gifite inyungu rusange ku baturage yateguye muri iki gihe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|