MTN yahaye APAPEB mudasobwa 36 na interineti bifite agaciro ka miliyoni 25

Mu gikorwa cyo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, MTN yahaye mudasobwa 36 ishuri ryisumbuye rya APAPEB ryo mu karere ka Gicumbi zifite agaciro ka miliyoni 25 na internet y’ubuntu izamara umwaka.

Mukarubega Zulfat uhagarariye MTN foundation yavuze ko izo mudasobwa zatanzwe tariki 27/10/2012 ziri muri gahunda MTN yihaye yo guteza igihugu imbere bibanda ku burezi n’ubuvuzi.

Umuyobozi wa APAPEB Nshimiyimana Philbert atangaza ko izo mudasobwa bahawe na MTN zizabafasha gufungura ishami ry’ikoranabuhanga muri icyo kigo.

Ati “ zizadufasha kwiga neza ndetse nta mwana uzajya asaranganya mudasobwa n’undi kandi buri mwana wese uzarangiza muri iki kigo azaba azi neza no gukoresha mudasobwa”.

Abana bazagira ubumenyi butandukanye biturutse mu bushakashatsi bwa Interineti ndetse n’ibindi muri rusange bazajyenda bavumbura.

Bari kwereka abanyeshuri uko mudasobwa zikoreshwa.
Bari kwereka abanyeshuri uko mudasobwa zikoreshwa.

Uhagarariye uburezi mu karere ka Gicumbi Uwamahoro Julliene asanga iki gikorwa MTN yakoze ari indashyikirwa kuko izi mudasobwa zizatuma hiyongera ubumenyi kuri abo banyeshuri ndetse no ku barezi babo muri rusange.

Asanga nta mwarimu watinda muri Dictionaire ashaka igisobanuro cy’ijambo kuko mudasobwa izajya ibikora ako kanya (automatic).

Yasabye abana gukunda gukora ubushakashatsi kuri izo mudasobwa kuko interineti iba ifite ubumenyi bwinshi ibitse kandi bwiza bwazabafasha gutegura amasomo yabo ndetse n’ibizamini bya Leta.

Abanyeshuri biga nabo muri icyo kigo bishimiye iyo nkunga kuko hari byinshi bazigiraho kuri izo mudasobwa.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

Ishuri ry’APAPEB rigiye gutera imbere kabisa hahirwa abakiri bato ibyiza birimbere.

watara yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka