MONUSCO yongeye kugaragaza ko FDLR ihabwa ubushobozi na FARDC

Ibaruwa MONUSCO yandikiye ushinzwe kugarura amahoro muri Congo, Hiroute Guebre Sellassie, taliki 21/01/2013 ivuga ko Gen. Masunzu uyobora ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo ari kongerera ibikoresho umutwe wa FDLR no kuwushyira mu duce twegereye umujyi wa Goma.

Iyi baruwa yanditswe na Lt Col Rajeev Sharma umuyobozi mu ngabo za MONUSCO muri Kivu y’amajyaruguru ayandikira madame Hiroute Guebre Sellassie, Gabriel Kabore n’abandi bayobozi muri MONUSCO ivuga ko batayo ya FDLR iyobowe na Lt. Col. Ezra Kalebu yagiye gukorera ahitwa Kishishi, Kibirizi, Bambo, Mubambiro, Sake, Kiroche, Ishasha na Minova kandi yahawe ibikoresho bigizwemo uruhare ne Gen Masunzu uyobora FARDC muri Kivu y’Amajyepfo.

Iyi baruwa ivuga ko ingabo za FDLR zigiye gukorera muri utu duce zidusimburamo ingabo za FARDC zadukoreragamo nyuma y’uko ahari harafashwe n’umutwe wa M23 uhavuye ugasubira Ructhuro.

Imikoranire y’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’umutwe wa FDLR bigenda byongera intera aho hari amakuru avuga ko indege za Leta ya Congo zishyira ibikoresho umutwe wa FDLR ndetse ingabo z’umutwe wa M23 zikaba zivuga ko zisigaye ziterwa n’ingabo za FDLR zahawe ibikoresho na Leta ya Congo.

Ibaruwa MONUSCO yandikiye UN iyimenyesha ko FARDC ifasha FDLR.
Ibaruwa MONUSCO yandikiye UN iyimenyesha ko FARDC ifasha FDLR.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2012 impunzi z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda barenga 5000 bamaze guhungira mu Rwanda abandi bagahungira muri Uganda bavuga ko bahohoterwa n’ingabo za Congo kandi zivuga Ikinyarwanda, zimwe muzahungiye mu Rwanda zikaba zaravuye muri utu duce ingabo za FDLR zagiye gukoreramo.

Inner City Press yashoboye kubona iyi baruwa ivuga ko nubwo akanama k’umuryango w’abibumbye kemeje ikoreshwa ry’ingende zidatwarwa n’abantu (drones) mu gushaka amakuru ku bibera mu burasirazuba bwa Congo zagombaga gutangira gukora taliki 28/01/2013 ngo hari amakuru agaragaza ko zaba zaratangiye akazi tariki 11/01/2013.

Aya makuru ariko umuvugizi w’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Eduardo Del Buey, yirinze kugira icyo abitangazaho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ariko se ubundi kuki fdlr idataha kandi umuyobozi wayo yaratashye. Congo yiguma kubicisha ni mutahe, irabashaka ngo irabaha ibikoresho muyirwanyirize M23 hanyuma ibafashe gutaha mu gihugu cyanyu ku mbaraga kuki mutaza ku mahoro? Ntawubuze ubuzima, guharanira kurwana mutekereze ko mubabura ubuzima harimo benewanyu mukunda.

Ikindi nababwira drones zatangiye gukora nizitangira kurwanya imitwe ikorera aho muzahasiga ubuzima kandi ntimuzazikira ubu zatangiye akazi, masunzu ubushuka ni umukongomani utanga iyi raporo ni monusco ariko izatanga kumande yo kubarasa.

Rwarakabije yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Vital iyaba wari uziko FDLR yingingirwa gutaha igafatwa neza kurusha abanyagihugu. Uribaza abantu bataha barwanyaga igihugu bagahabwa amakuru yuko igihugu gihagaze bagafashwa kwinjira mu murongo wigihugu bakagenerwa namafaranga sha? Ubwose ibihugu bingahe bibikora. Ikindi nuko u rwanda ntako rutagira ngo rucyure abanyarwanyi kugeza aho rwagiye congo kubazana. Wumvishe mubacyuwe na Omoja wetu hari uwafunzwe? Kandi bafatiwe mu mirwano? Nibave mu mashyamba batahe bareke gushukwa na leta ya congo ibasaba kubarwanira kuko nta ngabo igira. Ni muze mu rwababyaye mureke kwicwa nimisonga, ibiza ninzara, u rwanda ruzabafasha kwiyubaka mwibagirwe amasasu ya Mutomboki ibirukaho za Karongi.

Ahubwo abafite ababo bari karehe bajye kubakucyura aho gushyirwa mu gisirikare

Hashi yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ariko nka Vital aba arogotwa mu biki, ubuse ninde watashye akangirwa gutaha ngo n’uko avuye muri FDLR, ubu uyu mutype si igikoma kiri mu mutwe we gusa, nawe se umuyobozi mukuru wayo yaratashye ntihagira umukoma imbere none se abo yari ayoboye nibo bakwangirwa gutaha murwa babyaye?Keretse niba ari wowe Vital uzabacyura kuko wenda ufite irind ijwi uzakoresha ukumvikana nabo kuko Leta ntako itabashishikarije gutaha ariko bakanangira.Tujye dutanga ubutumwa bwubaka abandi aho guta umwanya tubiba amacakubiri.
Tks

Mbega yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

FDRR NABANYARWANDA NKATWE RETA YAKUMVIKANYE NABO BAGATAHA NTAKATO BABAHAYE MUKAREBAKO KONGO ITABONA AMAHORO NAHUBUNDI IBYOBAVUGA BYOSE FDRR NABANA BU RWANDA NIBAGUMAYO BAGERA IGIHE BAKURE BATAHE NKABANDI BOSE MURAKOZE.

HATANGIMANA VITAL yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Mbanje kubasuhuza mwe mudahwema kutugezaho amakuru agezweho kandi afitiye abanyarwanda akamaro, gusa ndagira ngo njye ngire icyo mvuga kubibera muri Congo, inkunga iyariyo yose Congo yatera bariya bicanyi nacyo yamara, kuko ntacyo bazapfa bigejejeho usibye kwicwa na maralia ndete n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi mugihe twe turi kunywa amata !!!!! bazabona ishyano.com

Uwimana yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka