MONUSCO yahagarikiye ibiribwa abifatanyije na FDLR bari i Kisangani

Ubuyobozi bwa MONUSCO bwateguje abitandaukanyije na FDLR bari mu Nkambi ya Kisangani ko itazongera kubagemurira ibiribwa kubera ubushobozi buke.

Martin Kobler yabitangaje kuwa gatandatu tariki 22 Kanama 2015, ubwo yasuraga iyi inkambi yitiriwe Lt. Gen. Bauma, icumbitsemo abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’imiryango yabo babarirwa muri 800.

Abari mu nkambi ya Kisangani basurwa n'intumwa y'Amerika mu karere abashishikariza gutaha mu Rwanda.
Abari mu nkambi ya Kisangani basurwa n’intumwa y’Amerika mu karere abashishikariza gutaha mu Rwanda.

Yakomeje ababwira ko n’aba Kanyabayonga na bo batahiwe guhagarikirwa ibiryo.
Martin Kobler avuga ko ubu bafasha abarwanyi bari mu nkambi za Kamina, Kitona, Kisangani, Kanyabayonga na Walungu. Ariko kubera ubushobozi buke guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda abari mu nkmabi ya Kisangani ntibazongera gufashwa na MONUSCO.

Imbere y’impunzi z’abitandukanyije na FDLR zari zimutegerejeho ubufasha, yazibwiye ko igisubizo kirambye ku buzima bwabo ari ugusubira mu Rwanda ku bushake kuko n’abatashye babayeho neza.

Yagize ati “Naganiriye n’abakuru, naganiriye n’abana; baravuga ko batinya gutaha mu Rwanda kuko bakwicwa, nyamara nabasabye guhitamo bacye tukajyana mu Rwanda kureba uko hameze no gusura abatashye, nyuma bakagaruka ariko babyanze.”

Martin Kobler avuga ko abitandukanyije na FDLR bari mu nkambi ya Kisangani bafite izindi mpamvu zituma badataha mu gihugu cyabo bakwitwaza umutekano wabo.

“Ntekereza ko bafite impamvu za politiki zituma badataha kandi twe turi hano ku mpamvu z’ubutabazi.”

Abarwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda bavuye mu nkmabi ya Kisangani baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ubuzima babayeho atari bwiza, ariko kubashaka gutaha mu rwanda bahura n’imbogamizi z’abayobozi b’inkambi bababuza gutaha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

FDRL mwitandukanyije nabagizi ba nabi nimuze tubake igihugu cyacu,mu rwanda na mahoro

papi yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka