MINUBUMWE yagaragaje ibikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko hari ibintu byitwa ko ari bito, abantu basabwa kwirinda kuko bishobora kongera gutanya Abanyarwanda.

Abaturage benshi bitabiriye gutangiza ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
Abaturage benshi bitabiriye gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kuzirikana ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 01 Ukwakira 2024.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Alice Kayumba, atangaza ko mu isesengura ryakozwe mu Turere tumwe tw’Intara y’Amajyepfo, hari ibyagaragaye bishobora gutanya Abanyarwanda binyuze mu matsinda mato y’abantu ashingiye ku mateka cyangwa ku bikorwa runaka.

Ahereye ku ngero z’ibyagaragaye muri utwo Turere, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE avuga ko hari ahagaragaye ikibazo cy’amwe mu madini n’amatorero nk’aho Itorerero ryiyise Abasize Isi batangaga inyigisho ziyobya Abanyarwanda.

Anagaragaza kandi ko hari ahakigaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE kandi, avuga ko mu byagaragaye bishobora guhungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda harimo, ababyeyi bivanga mu rukundo rw’abana babo benda kurushinga bitewe n’amatorero basengeramo, ubwoko bwabo n’inkomoko zabo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa Ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Alice Kayumba
Umuyobozi Nshingwabikorwa Ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Alice Kayumba

Agira ati, “Hari kandi imvugo zizimije hagati y’abantu runaka bakavuga ikintu bashaka kuvuga ikindi, ku buryo buhishe ibyo bamwe badashobora kumva, hakaba kandi amakimbirane y’udutsiko, nk’aho wasangaga hari abashyigikiye M23 abandi bagakora itsinda ryo kubarwanya, ibyo bikaba bishobora guhembera amacakubiri”.

MINUBUMWE kandi igaragaza ko hakiri ikibazo cy’inyigisho zitangirwa ku ishyiga aho abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragara mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara ko hari aho babyigira, kuko Jenoside yabaye bataravuka.

Hari ibiteganyijwe ngo izo nzitizi zikurweho

MINUBUMWE itangaza ko mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka ziterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo y’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 31 Ukwakira habaho ibikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Muri uku kwezi hakaba hateganyijwe ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, ahazatangwa ibiganiro biteganyijwe, hagamijwe guhangana n’ingaruka z’amateka mabi yaranze Igihugu.

Hanabaye imikino y'umupira w'amaguru wahuje Utugari twahize utundi, hanatangwa ibiheombo
Hanabaye imikino y’umupira w’amaguru wahuje Utugari twahize utundi, hanatangwa ibiheombo

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, asaba Abanyarwanda kuzitabira ibiganiro bizatangwa mu mashuri, no mu Mirenge hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Agira ati, “Dushishikariza buri wese by’umwihariko urubyiruko kuzitabira ibiganiro kubigiramo uruhare, no guharanira kurwanya icyakongera gucamo Abanyarwanda ibice aho cyaturuka hose”.

MINUBUMWE igaragaza ko mu kuganira ku nzitizi zikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa, hazazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Indangagaciro na Kirazira isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko muri 2010 cyari hejuru ya 83%, muri muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho muri 2020 kigera hejuru ya 94%.

Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

MINUBUMWE igaragaza ko n’ubwo iyo mibare ishimishije, ari ngombwa guhangana na bimwe bikigaragara bishobora guhungabanya ibyagezweho.

Bamwe mu bayobozi b'Akarere na MINUBUMWE
Bamwe mu bayobozi b’Akarere na MINUBUMWE
Abaturage basabwe kuzitabira gahunda ziteganyijwe muri uku kwezi
Abaturage basabwe kuzitabira gahunda ziteganyijwe muri uku kwezi
Abatsinze bahawe ibihembo
Abatsinze bahawe ibihembo
Ibihembo byarimo n'ibikombe
Ibihembo byarimo n’ibikombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane bayobozi bacu badahwema no kudutekerezaho
Igitekerezo cyanjye nuko mwazadufasha akenshi usanga urubyiruko rwo mucyaro rudakunda kwitabira gahunda za leta Ari naho usanga umuntu ushaka gusenga igihugu cyacu yifashisha rwarubyiruko cyane ko abenshi bababataramenya ukuri nkabamwe muri twe amakuru menshi tuyakura mumashuri ariko urubyiruko rwataye ishuri usanga kumenya ayo makuru bigorana nkaba ndikubasaba gukomeza gushishikariza abayobozi butugari nabo bagashishikariza ba mudugudu urubyiruko bakarukangurira kwitabira gahunda za leta cyane nkibiganiro, imiganda nibindi ibi bizadugasha cyane kuko urubyiruko turi imbaraga z’igihugu zubaka Kandi vuba.
Murakoze cyane

Jean Claude UWIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 2-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka