MINIRENA, IBUKA na CNLG byikomye abapfobya Jenoside
Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA), Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’ishyirahamwe rirengera inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), bikomye Abanyarwanda n’amahanga bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi ba MINIRENA n’ab’ibigo biyishamikiyeho ngo bagomba gusaba abakoze Jenoside n’ababashyigikira, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga, ko “bakwiye kuryorzwa ibyo bakoze” nk’uko byasabwe na Ministiri muri MINIRENA, Stanislas Kamanzi.
Ministiri wa MINIRENA yagize ati: “Hari abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abavuga ko habayeho Jenoside ebyiri; mu gihe nk’iki birakwiye ko abo bantu baryozwa (bishyura) ibyo bakoze, abinangiye batasabye imbabazi tugomba kubakarira (kutabajenjekera).”

Visi Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga we yavuze ko igihugu cy’u Bufaransa na Kiriziya Gatolika bitegerejweho gusaba imbabazi, kubera ngo byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubu ngo bamaze kubarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 70.
“Numvise Alain Jupe w’u Bufaransa avuga ko twateye igisebo Leta y’igihugu cye; ntabwo ari twe twakibateye ahubwo basanzwe bagifite, nibasabe imbabazi kuko nicyo tubategerejeho; Kiliziya Gatolika nayo igomba kurandura imamfu ziyirimo”, nk’uko Nkuranga yabitangarije mu ijoro cy’icyunamo ryakozwe na MINIRENA tariki 09/04/2014.
Ngo hari abaca amabere y’inka z’abarokotse Jenoside, ibi bikagaragaza ubugome bukabije, ngo ni imbogamizi yo kutagera ku bumwe n’ubwiyunge, nk’uko bitangazwa na Dr Jean Damascene Gasanabo, ukuriye Ikigo cy’ubushakashatsi no kubika inyandiko zivuga kuri Jenoside muri CNLG.

N’ubwo ngo hari abagoreka amateka, bagahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe; Berafonte Ellie w’imyaka 52, ni umwe mu barokotse wabaye umukozi wa MINIRENA muri 1986; uhamya ko kwica Abatutsi no kubatoteza ngo byahereye kera; aho avuga ko yavutse se afungiwe kuba yari Umututsi, inka z’iwabo zikaribwa ndetse nabo bagatotezwa mu mashuri.
MINIRENA yemera ko igiye kuba umwe mu bafasha abarokotse Jenoside, aho na IBUKA yayishimiye kubera ikibazo cy’imitungo (y’ubutaka) yasigiwe abana barokotse Jenoside, ngo kirimo gukemuka.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|