MINICOM irasaba abikorera b’Iburasirazuba kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyo ntara

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) irasaba abacuruzi bo mu ntara y’Iburasirazuba kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyo ntara bityo ubucuruzi bwabo burusheho gutera intambwe mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Babisabwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Emmanul Hategeka, tariki ya 21 Gashyantare 2015, ubwo yasozaga itorero ry’abikorera bahagarariye abandi mu ntara y’Iburasirazuba, ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera.

Yababwiye ko amahirwe ya mbere ari mu ntara yabo ari ukuba ihana imbibi n’ibihugu bitatu ari byo Burundi, Tanzaniya na Uganda.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM (ibumoso) asaba abikorera b'Iburasirazuba kubyaza umusaruro amahirwe intara ifite.
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM (ibumoso) asaba abikorera b’Iburasirazuba kubyaza umusaruro amahirwe intara ifite.

Ngo ni amahirwe badakwiye kwitesha ahubwo bagomba gukomeza guhahirana n’ibyo bihugu bakarushaho kwinjiza imari mu Rwanda kandi bakirinda ko hari undi wayabatwara.

Hategeka yabahaye urugero rwo mu mwaka wa 2013, abereka ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri iyo ntara bwinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari zirindwi.

Agira ati “…bigaragaza isoko rinini ryagutse, mufiteho amahirwe ndetse hadakwiye kugira n’undi ubatanga ayo mahirwe kuko ibyo bihugu ari abaturanyi banyu by’umwihariko.”

Akomeza ababwira ko muri iyo ntara harimo kandi amahirwe yo kuba hagiye kubakwa ikibuga cy’indenge mpuzamahanga, kuba hazanyura umuhanda wa “Gari ya Moshi” ndetse no kuba hazubakwa inganda. Ngo ibyo byose bagomba gushaka uburyo babibyaza umusaruro bakinjiza amafaranga.

Umunyamabaganga uhoraho muri MINICOM kandi akomeza abwira abikorera b’Iburasirazuba ko intara yabo ariyo yonyine mu Rwanda ifite ubucucike buke bw’abaturage. Aho ifite abaturage 275 gusa batuye kuri kilometero kare.

Ibyo ngo bitanga amahirwe ku bikorera yo kuba bakora ubuhinzi buteye imbere bubinjiriza amafaranga kuko bafite ubutaka bunini buhingwaho.

Avuga ko ayo mahirwe n’andi ahari kugira ngo bayabyaze umusaruro nyabyo bagomba gukora batikoresheje.

Intore z'abikorera b'Iburasirazuba bahigiye ko muri buri karere ko muri iyo ntara hazatangizwa umushinga umunini utanga akai ku bantu benshi.
Intore z’abikorera b’Iburasirazuba bahigiye ko muri buri karere ko muri iyo ntara hazatangizwa umushinga umunini utanga akai ku bantu benshi.

Agira ati “Bisaba gukorera hamwe, bisaba umurava udasanzwe mu byo dukora kugira ngo natwe twinjire muri uru ruhando mpuzamahanga rw’ubucuruzi ruhamye. Twinjire mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu butajegajega.”

Intore z’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba uko ari 490, zihamya ko iryo torero bamazemo icyumweru ryabunguye byinshi mu mikorere yabo ku buryo ngo bungutse byinshi bizabafasha kuyabyaza umusaruro amahirwe ari mu ntara yabo.

Habanabakize Fabrice, Perezida w’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe ari iwabo, bahize ko buri karere ko kazahanga umushinga munini ubyara inyungu.

Agira ati “Twemeje yuko byibura buri karere ko mu ntara y’Iburasirazuba, kagomba kugira umushinga munini gakora, ndetse ubyara inyungu ugatanga n’imirimo…iyo mirimo tuzahanga ni inganda nini zizatanga imirimo ku rubyiruko, ku banyarwanda…”

Akomeza ashimangira ko kandi icyo bazabanza gukora ari ukwishyira hamwe kugira ngo bahuze imbaraga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko azakomeza kuba hafi abikorera bo mu ntara ayoboye.

Abasaba ariko gushora imari mu bijyanye n’ubukerarugendo, kuko bukiri ku rwego rwo hasi, bityo babyaze umusaruro ahantu nyaburanga bafite harimo ibiyaga.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka