MINECOFIN yihanije abahatira abantu gutanga inkunga mu kigega Agaciro Development Fund

Ministiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, akomeje gusaba abayobozi b’ibigo kudahatira abantu gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund ( AgDF), ahubwo bagomba kubakangurira kuyatanga n’umutima ukunze, kandi buri muntu agasinyira ayo yatanze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 03/9/2012, Ministiri Rwangombwa yasabye buri wese gutunga agatoki ahabereye ihutazwa ry’abaturage.

Yagize ati “Ahubwo uramutse uhaswe gutanga, waba utagira agaciro. Umutima wawe niwo ukugira inama, kandi twatangiye kubona abantu bafite ubushake bwo gutanga.”

Mu gihe kitarenga ibyumweru bibiri, ikigega AgDF kimaze kwegeranyirizwamo amafaranga asaga mirlyari zirindwi; nk’uko Ministiri muri MINECOFIN yabitangaje.

Kugeza ubu akarere ka Huye niko kaza ku mwanya wa mbere mu gutanga amafaranga menshi, asaga miliyari imwe, kagakurikirwa n’aka Kicukiro.

Ministiri Rwangombwa avuga ko hari icyizere cy’uko umusanzu uzakomeza kwakirwa, kuko ngo hari benshi bagenda batangaza ko bazawutanga.

Yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka, hazabaho gutangaza umusanzu wakusanyijwe, ndetse no kuganira ku bikorwa ayo mafaranga azahita akoreshwa.

Mu mpera z’uyu mwaka kandi nibwo bimwe mu byavuye mu ibarura rusange riherutse gukorwa mu kwezi gushize, bizatangazwa.

Hazagaragazwa imibare y’abafite igitsina gabo n’igitsina gore, ikigero barimo hamwe n’imiturire; nk’uko Ministiri Rwangombwa yatangaje.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 7 )

Ministiri abisobanuye neza cyane:uhatiwe gutanga ayo mafaranga nta gaciro waba ufite:ibyiza ni ugutanga n’umutima ukunze kandi ugatanga icyo ushoboye,kitatuma nawe uta agaciro mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Aho rero bategetse abakozi babo gutanga umushahara wose kandi ubuzima bw’ubu buhenze bisubireho:tubeshwaho kenshi n’amadeni hirya no hino kandi no kutubahiriza amasezerano mwagiranye n’abaguhaye ideni nabyo ni uguta agaciro.
abantu bazana ngo dusinyire ko twemeye gutanga umushahara wose,baretse tugasinyira ayo dushoboye(kaminuza nihindure iduhe agaciro natwe duhembwa make dutange kandi tubashe kubaho)

tamali yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

abayobozi babonye iturufu ryogukanga abakozi ngo batange imishara yabo.utawutanze ngo yasuzuguye abayobozi.ngaho rero

murasa yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

icyo gitekerezo cyokwitanga nikiza peee, arko abayobozi bakibonyemo iturufu yo gukanika abakozi ngo batange imishahara yobo ngo kuko nubundi bayahabwo na leta. ngo nibitange kuko igihugu kirimubihe bikomeye.
Honarable minister nimwongere muvugane nabayobozi, boroshye igitugu kubakozi yuko muzi ayobahebwa.

munduwa samuel yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ni byiza ariko bikurikiranirwe hafi hatazagira ubivangira.

Mugabo vivien yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

"Hazagaragazwa imibare y’abafite igitsina gabo n’igitsina gore" Ni bamwe se mama bita "abanyabibiri" ? Abasanzwe se bo bazatangazwa ryari ?

Kumiro yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Nyakubahwa minister nta kindi gikorwa nkabyo,uzabaze muri polisi aba polisi bategetswe kuyatanga batitaye kubibazo basanzwe bafite.

BIGEGA MPYISI yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Aho!!!! kacikaci, ntakutwicira ibintu kuko twayatanze kubushake nkubu coop. yacu yatanze kubushake 102000frw ntagahato,ahubwo muzajye muntuma kuba korera Versement.

kamu yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka