MINECOFIN yashimye urubyiruko rukorera MTN rwatanze miliyoni 2.6 mu kigega AgDF
Gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund (AgDF) birakomeje, aho kuri uyu wa 25/9/2013, urubyiruko rworohereza abafatabuguzi ba MTN kubona servisi zayo, rwatanze amafaranga y’u Rwanda 2,661,000. Ministeri y’imari yabyishimiye, ivuga ko AgDF kagamije gukumira ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu.
“Icyanteye imbaraga ni urukundo mfitiye igihugu cyanjye, nzi ko nta muntu tugomba gusigana nawe mu kucyubaka no kukigeza aheza”, nk’uko Uwera Bona, umwe mu rubyiruko rukora servisi yo kuvugana n’abakiriya ba MTN kuri telefone, yasobanuye.
Uwera Bona ni umwe mu rubyiruko rugera kuri 400 rwiganjemo abanyeshuri bishatsemo miliyoni zirenga 2.6, zo gushyira mu kigega “Agaciro Development Fund”.

Mu byo icyo kigega cyagiriyeho ni uguteganyiriza ibihe bizaza kandi “amafaranga agashorwa mu bikorwa bibyara inyungu ihambaye, ku buryo ibibazo by’ubukungu biramutse bikomereye igihugu, Leta yahita yiguriza muri icyo kigega” nk’uko Vianney Kagabo, Umuyobozi muri Ministeri y’imari n’igenamigambi(MINECOFIN) yabyibukije.
Ministiri muri MINECOFIN, Amb. Claver Gatete we aherutse gusobanura ko imvo n’imvano ya AgDF, yaturutse ku bibazo by’ubukungu Leta yari imaze kubona biterwa n’ibura rya peterori ku isi muri 2011, ihungabana ry’ubukungu muri 2012, hamwe n’abaterankunga b’u Rwanda bayifatiriye muri uwo mwaka wa 2012.
Vianney Kagabo yashimye inkunga y’urubyiruko rukorana na MTN ndetse n’abandi bayitanze muri rusange, aho amenyesha ko umusanzu muri AgDF umaze kugera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 19.7, mu gihe ngo amaze kwemezwa n’abantu batandukanye ko azatangwa, ari miliyari 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urubyiruko rukora servisi zo gusubiza kuri nimero za telefone zitishyuzwa, ibibazo bitandukanye abafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN bagira, ngo ruba rukora buri munsi mu masaha yose y’umunsi uko ari 24. Bongeraho ko biyemeje kugaragaza isura nziza y’u Rwanda ku bataruvuga neza.
Urwo rubyiruko rutozwa umurimo w’ikoranabuhanga na Sosiyete y’impuguke y’Abanyakenya yitwa Consultants for Effective Training, ikaba ari yo ibahemba mu mafaranga nayo ihabwa na MTN.
Ikigega “Agaciro Development Fund”, cyatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku itariki ya 23 Kanama mu mwaka wa 2012, aho MINECOFIN ivuga ko izakomeza gushaka uburyo butandukanye bwo kongera umusanzu wakirwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|