MINEAC irakangurira abarangiza amashuri gushaka akazi muri EAC
Minisitiri Rugwabiza Valentine arasaba abarangiza amashuri mu Rwanda gutinyuka bakambuka imipaka bashaka akazi mu muryango EAC.
Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwegera abaturage no kubamenyesha amahirwe yo kuba mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazubamuri EAC i Kirehe ku wa 13 Ugushyingo, Minisitiri muri EAC, Rugabiza Valentine, yasabye abarangiza kwiga kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba muri uwo muryango.

Minisitiri Rugwabiza Valentine asanga hakiri imbogamizi ku banyeshuri barangiza bagatega amaboko Leta bategereje ko ibaha akazi ugasanga imitekerereze yabo igarukira mu Rwanda kandi hari amahirwe yo gukorera no muri EAC.
Ati “Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga dusoje twaje kubona ko abanyeshuri bacu benshi badafite n’igitekerezo cyo kujya gusaba akazi hanze, ntibiri no muri gahunda ndetse no mu bitekerezo byabo ngo akazi bazagashakira i Kigali gusa”.
Yavuze ko akazi kataba mu Rwanda gusa asaba abarangiza amashuri gutinyuka bakajya no muri East African Community kuko haba akazi kenshi. Ngo ni na yo mpamvu EAC izakomeza gukangurira Abanyarwanda kudacikwa n’ayo mahirwe yo gukorera muri uwo muryango.
Yakomeje avuga ko abarangiza amashuri mu Rwanda atari abaswa ngo ikibazo ni ukutigirira icyizere ngo bajye guhatanira akazi n’abaturutse mu bindi bihugu, ibyo bikaba nyirabayazana y’ubushomeri mu gihugu.

Yashimiye abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bahize abandi mu biganiro mpaka byateguwe na EAC muri iyo gahunda y’ubukangurambaga mu kumenyekanisha amahirwe yo kuba muri EAC avuga ko n’abandi batinyuka bakagaragaza ubushobozi ku isoko ry’umurimo mu bihugu bigize EAC.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NUKUDUSHYIRIRAHO ICYIGO GISHINZWE KWAKIRA ABANTU BASHAKA AKAZI KOMUBIHUGU BYOHANZE
Erega ntawanze gukora akazi, ahubwo n’uko no kubona inzira n’ ubushobozi bwo kugasaba bishobora umugabo bigasiba undi, kuko ingufu byagutwara kugira ngo ukore post yonyine udafite gihamya y’ uko urakabona, wazibonye wazishora ugacuruza inyanya wahomba ukabyimenyera n’ indege zirashya bazishoyeho ayabo nibura bizeye ko ari ibikoresho byabo bwite.
Hariho amananiza cyane yo kubanza gushaka workpermit,wamara kuyibona ukajya uyishyura milioni n’igice frw ku mwaka=200,000kesh.njye byambayeho ndi muri kenya.yewe ntushobora no gufunguza bank account muri kenya udafite iyo worker permit.
mudutere inkunga yama ticket ntayindi mpamvu kuko turashoboye ubundi twambuke imipaka dukore akazi. murakoze.