MINALOC na FARG byisobanuye ku mazu byubakiye abacikacumu yagaragaje ibibazo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigega kigamije gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) bisobanuye imbere y’inteko ishingamategeko ku iyubakwa ry’amazu agera ku bihumbi 11 bubakiye abatishoboye, amwe muri yo akaza kugaragaza ibibazo.

Ayo mazu yose hamwe afite agaciro ka miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe mu byiciro bibiri mu uturere dutanu tw’icyitegererezo bahisemo mu gihugu hose. Kuva mu 2006 kugeza 2008 hubatswe agera ku 3000, naho mu 2008 hakubakwa 8000 ari naho hagaragaye ibibazo cyane.

Nyuma y’uko ibi bigo byisobanuye kuri uyu wa kane tariki 26/07/2012, Juvenal Nkusi uhagarariye Akanama k’inteko ishinga amategeko gashize gukurikirana imitungo ya Leta (PAC), yatangarije abanyamakuru ko nubwo muri rusange ayo mazu yabatse neza ariko hari ibidasobanutse muri raporo batanze.

Muri raporo hari aho bashyiramo inzu ya nyakatsi ndetse n’amazu atuzuye kandi muri 2006 iyo gahunda yari ikiri mu ntangiriro; nk’uko Juvenal Nkusi yabisobanuye. Yagize ati “Ubwo rero harimo ibibazo ariko ikigamijwe ni ukugira ngo turebe ibyo bibazo birangana gute kuko harimo n’andi mazu yubatswe neza”.

Ku ruhande rwa MINALOC yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari, Al Bashil Bizumuremyi, na FARG yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo, Theophile Ruberangeyo, bavuze ko bemera amakosa yabaye.

Bavuga ko bagiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura buri nzu kugira ngo harebwe niba igomba gusanwa cyangwa kubakwa bundi bushya.

PAC yavuze kandi ko hari aho ikemanga agaciro nyako k’amwe mu mazu yagaragajwe, Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari muri MINALOC yavuze ko bakiri gukora ubugenzuzi kugira ngo barebe niba ari byo koko.

Icyo kibazo cyakurikiwe n’ikivugwa ku bahawe amazu batabikwiye, umuyobozi wa FARG nawe yizeza ko ababikoze bazakurikiranwa bagatanga raporo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka