MIFOTRA itewe impungenge n’abakoresha abantu amasaha y’ikirenga
Ministeri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) yasabye abakoresha mu nzego zose, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015, kwirinda kuvunisha abakozi.
Ministiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, yasabye abashinzwe gucunga abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, bari mu nama y’iminsi ibiri i Kigali, gutekereza ku buryo bworohereza abakozi gutanga umusaruro mwinshi.

Ati "Biteganijwe ko iyo umuntu yakoze amasaha y’ikirenga, ayasubizwa mu buryo bw’ikiruhuko cyangwa agahabwa amafaranga yiyongera ku mushahara we, abyumvikanyeho n’umukoresha we".
Ministiri Uwizeye avuga ko umukozi wananiwe adashobora gutanga umusaruro wifuzwa ku munsi ukurikiye uwo yagiriyeho imirimo myinshi. Mu nzego z’abikorera ngo ni ho iki kibazo cyo gukoresha abantu amasaha y’ikirenga kirimo kugaragara cyane.
Umwe mu bakora mu itangazamakuru wumvise ibisabwa na MIFOTRA, yagize ati "Jyewe ngomba kuba nageze ku kazi saa mbiri za mu gitondo, ngategekwa gutaha nyuma ya saa mbiri z’ijoro, kandi ku mushahara wanjye udahagije ntacyo bongeraho na gito".

Karangwa Steven, ukuriye ishyirahamwe rihuza abashinzwe gucunga abakozi mu Rwanda, ntabwo ahakana ko hari abakora amasaha y’ikirenga, kuko ngo igihugu kirimo gutera imbere.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati "Ariko ntiwagombye gukora birenze ubushobozi bw’umubiri wawe; umukoresha agomba kumenya ko niba ukererewe ku kazi bitewe n’uko waraye utashye utinze, atari ikosa riguturutseho."
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
muzaze no muri corar saham mubabwire ko natwe turi abantu nkabandi
abakoresha badukoresha amasahs arenga 12 ku munsi kandi ugasanga no muri weekend akenshi akazi gakomeza ugasanga umukozi nta kanya na gato abona ko kuruhuka cg se ngo akore siporo kgrango yumve yongeye kuba umuntu,hamwe na hamwe usanga conje zagenywe atazihabwa.
ubwose koko abibishinzwe bazafashe igihe cyo guganiriza abakoresha bo mu bigo byigenga ko twe dukora mubiro ariko nta weekend,nta masaha yo gutangira akazi cyangwa yo kugasoza,igihe cyaricyo cyose boss agushakiye agomba kukubona ,nta kirukuko giteganyijwe tugira, uruhuka iyo warwaye ,wapfushije kandi nabwo ukazishyura iyo minsi utakoze ,nta contract duhabwa ,kdi ngo dukora mubigo byubatse amazina ariko ikitwa uburenganzira bw’umukozi ntibibareba .Murakoze.
kuri iyi ngingo nugukora mpaka akazi karangiye.ahubwo muzakoreshe inama abikorera nahubundi muzumva twaguye mu kazi.
Ubu se na ba gitifu b’utugari n’imirenge aya masaha y’ikirenga arabareba?