MIDIMAR yashyikirije inkunga abanyeshuri ba ES Runaba bibasiwe n’inkongi
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yashyikirije inkunga ishuri ryisumbuye Gatolika rya Runaba (ES Runaba) riherereye mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro, Akarere ka Burera riheruka kwibasirwa n’inkongi y’umuriro tariki ya 10 Gicurasi 2015, icumbi ry’abahungu n’ibyarimo byose bigashya.
Inkunga yatanzwe na MIDIMAR yagejejwe ku banyeshuri 148 bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro igizwe n’ibiringiti, indobo, amasabune yo gukaraba, amasahani n’ibikombe.

Abanyeshuri bashyikirijwe ibikoresho bashima ko ubutabazi bubagezeho mu gihe cyihuze kuko bari bahangayitse nyuma y’uko ibikoresho bavanye mu miryango yabo bihiye.
Dushimumukiza Jean Eric, umwe mu banyeshuri bahawe ibikoresho, yagize ati “Kuva ibyago byatubaho, turashima Leta kuko itwitayeho kubera ubutabazi bwihuse bukomeje kutugeraho. Turizera ko bazakomeza kudufasha kugira ngo twongere twisuganye kuko ibikoresho byacu byose byahiye ntihagire icyo turokora”.

Ubuyobozi bw’ikigo nabwo bushima uburyo ikigo cyatabawe nyuma y’ibiza byabagwiririye. Ngirwanabagabo Emmanuel, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Runaba yagize ati “ibi birakomeza kugarurira icyizere abanyeshuri n’ababyeyi. Inkongi ikimara kuba akarere karadutabaye, none twakiriye indi nkunga ivuye muri Minisiteri”.
Mu ngamba ubuyobozi bw’ikigo bugiye gufata kandi harimo no gushinga itsinda (Club) ry’abanyeshuri rigamije gukumira Ibiza, kugira ngo abanyeshuri bagire uruhare rugaragara mu gukumira Ibiza bishobora kongera kwibasira iryo shuri.

Budederi Eric, umukozi muri MIDIMAR ushinzwe ubutabazi, avuga ko gutabara vuba abagize Ibiza biri mu nshingano kandi bigaragaza inzego z’ubuyobozi ziba ziri maso. Akangurira abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ikigo gufata ingamba zijyanye no gukumira inkongi kugira ngo ibyago nk’ibyabaye bitazongera.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko akarere gafite ingamba zo kugura imodoka ihangana n’inkongi z’imiriro kugira ngo ahashobora kuba inkongi hagere ubutabazi bwihuse. Ahamagarira ibigo byose bihuriramo abantu benshi kugira ibizimyamuriro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Es Runaba rwose ikeneye ubufasha kandi bwihutirwa kuko aba bana bagomba gukomeza kwiga n’ ikigo gikeneye gukomeza kurera u Rwanda, n’ abandi bantu cyane cyane abaturage bahareraga rwose bakore imiganda bongere biyubakire ikigo cy’ amashuli ariko na leta ibafashe kandi dushimire na MIDIMAR ku nkunga yabo
abazirikanye aba banyeshuri barakoze cyane kandi dusabe n’abandi bagira neza bakomeze babafashe bityo bakomeze amasomo yabo nta kibazo nyuma y’akaga bahuye nako