MIDIMAR yakiriye impunzi yo muri Congo yatwitswe ibirenge bikabije
Minisiteri ifite kwita ku mpunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR), tariki 16/05/2012, yakiriye umusore w’Umunyekongo w’imyaka 25 witwa Boniface Zihire umaze ibyumweru bibiri yokejwe ibirenge n’abantu batazwi bamushinja ko ari umusirikare.
Ageze mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, Zihire yari aryamishijwe mu mufariso kubera ko ibirenge bitakiriho.
N’ububabare bukabije, Zihire yasobanuye ko yari ari mu kiraro cy’inka aho yaragiraga mu gace ka Kirorwe i Masisi maze abagabo batatu atazi bambaye imyenda y’ingabo za Kongo bamusanzemo bamutwika ibirenge bavuga ko bamuhora ko ari umusirikare.
Nyuma yaho yaje kwandara ataha iwabo i Mushaki naho ho muri Masisi. We na nyina bamaze ibyumweru bibiri mu nzira bahunga ariko bageze i Goma ingabo za Kongo zabasubije inyuma zivuga ko atari impunzi ahubwo ari umusirikare; nk’uko Zihire yakomeje abisobanura.
Bongeye kugaruka maze ingabo za Kongo zirabemerera bambuka umupaka bagera mu Rwanda; Zihire ahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi.

Ubusanzwe impunzi zibarirwa mu batishoboye, akaba ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bigomba kuvuza Zihire; nk’uko Jean Claude Rwahama, ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR yabisobanuye.
Rwahama avuga ko nyina wa Zihire na we azakurikiranwa agafashwa. Rwahama kandi yasobanuye ko batari bakira abantu benshi bahohotewe ngo abo bakunze kwakira ni abakubiswe ndetse n’abafashwe ku ngufu.
Yagize ati “ni ubwa mbere twakiriye umuntu wakorewe ihohoterwa ryo ku mubiri bigaragara nk’uku nguku!”
Impunzi z’Abanyekongo ziracyakomeza guhungira mu Rwanda. Mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu harabarurwa abagera ku 8272.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
taganda afite ukuri congo ntangabo igira nimurebe rero ibyoduharanira tuzayirwana kugeza tuyitsinze nkunda arakenewe wihangane wapfurawe twararenganye