M23 yashyikirije u Rwanda Gen Gakwerere wa FDLR unakekwaho kwica Umwamikazi Gicanda
Ku isaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu Tariku 1 Wererurwe 2025, nibwo ubuyobozi bwa M23 bwari bugeze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, buzanye Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste uzwi nka Gen Gakwerere Stany, wari ushinzwe ubunyamabanga bwa FDLR, ashyikirizwa u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa M23 Dr Oscar Balinda, yabwiye Kigali Today ko Gakwerere yafatiwe mu mujyi wa Goma n’abarinzi be, nyuma y’ imirwano ikarishye yabereye muri uwo mujyi tariki ya 27 na 28 Mutarama 2025.
Gen Gakwerere uvuka muri Shyorongi mu cyahoze ari Kigali Ngali nk’uko yabitangarije itangazamakuru, yemera ko yafashwe na M23 nyuma yo gutsindwa urugamba yari afatanyijemo n’ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC.
Mu mwenda mwiza w’igisirikare cya FARDC n’ingofero y’umukara, yinjiye mu Rwanda aherekejwe n’abasirikare ba FDLR bamurindaga bagera kuri 15, barimo Maj Ndayambaje.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamwakiriye, bwatangaje ko agiye gushyikirizwa inzego zibishinzwe, kugira ngo hamwe n’abandi abakoze ibyaha bazabikurikiranweho mu nkiko, naho abadafite ibyaha bazashyirwe mu kigo cya Mutobo bigishwe, basubizwe mu buzima busanzwe.
Dr Oscar Balinda avuga ko bashyikirije Leta y’u Rwanda Gen Gakwerere n’abarwanyi ba FDLR, kuko ari Abanyarwanda bagomba gusubira mu gihugu cyabo.

Yagize ati "Mwarabibonye ko twacyuye abacanshuro barwaniraga mu mujyi wa Goma, twacyuye abasirikare ba SADC bari barwaye, tuzakomeza gucyura abasirikare b’abanyamahanga, naho abanyekongo tuzabaganiriza dufatanye kubaka igihugu cyacu".
Dr Oscar Balinda asaba amahanga kureka Abanyekongo bagakemura ibibazo byabo.
Ati "Dusaba imiryango mpuzamahanga kutureka tukajya mu biganiro tugakemura ibibazo byacu nk’Abanyekongo, ni yo mpamvu turimo gucyura abanyamahanga babyivangamo."
Kuba Gen Gakwerere yaje mu Rwanda yambaye imyenda y’igisirikare cya FARDC, ngo ni yo yambaraga ari ku rugamba arwana na M23, afatanyije n’ingabo za FARDC, SADC na MONUSCO.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko kwambara imyenda ya FARDC kwa Gen Gakwerere, bigaragaza imikoranire ya Leta ya Kinshasa na FDLR.

Gen Gakwerere akaba yabwiye inzego z’umutekano, ko bari bafite gahunda yo kurasa M23 bakaza mu Rwanda.
Umwe mu basirikare b’u Rwanda bakiriye Gen Gakwerere yagize ati "Uriya n’abasirikare yari ayoboye bagize uruhare mu kurasa mu Rwanda mu ntambara iheruka, ndetse yatubwiye ko M23 yabatanze ku masaha bari bafite gahunda yo kurasa, ubundi bakarasa mu Rwanda."
Gakwerere acyuwe mu Rwanda afite ipeti rya Brig Gen, akaba umwe mu batangije umutwe wa FDLR, kuko yavuye mu Rwanda afite ipeti rya Lieutenant akorera mu ishuri rya gisirikare rya Butare.
Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, cyane cyane mu rupfu rw’ Umwamikazi Gicanda n’uwahoze ari Perefe wa Butare, igikorwa ngo yoherejwemo na Capt. Nizeyimana.



Reba ibindi muri iyi video:
VIDEO - Brig Gen Gakwerere wari mu buyobozi bukuru bwa FDLR na bagenzi be babarirwa muri 15 bamurindaga, bashyikirijwe u Rwanda nyuma yo gufatirwa muri DRC. Gakwerere na bagenzi be bari bambaye imyenda y'igisirikare cya FARDC, yemera ko bafashwe na M23 nyuma yo gutsindwa urugamba… pic.twitter.com/Xo78NK9vre
— Kigali Today (@kigalitoday) March 1, 2025
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane nibakomeze babazane