M23 yakuwe mu duce yarimo Kibumba hagaragara ingabo zivuga Ikinyarwanda
Nyuma yo kwirukana ingabo za M23 mu mujyi wa Kibumba no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, mu mujyi wa Kibumba ibyishimo byari byose mu ngabo za Congo (FARDC) kuri uyu wa 28/10/2013.
Intambara yarangiye muri Kibumba saa tatu impunzi z’abanyecongo zari mu Rwanda zahise zisubirira mu gihugu cyazo gusanganira ingabo zabo zari zimaze kwigarurira umusozi wa Gasizi M23 yari iriho.
Kigali Today ivugana n’abaturage bagiye Kibumba na Gasizi kwakira ingabo za FARDC bavuga ko batunguwe no kumva ingabo za Congo zafashe Kibumba na Gasizi zimwe zivuga Ikinyarwanda nka bo naho abandi ntibazi igiswahili, iringana n’igifaransa ahubwo baravuga icyesipanyolo.

Abaturage bababonye bavuga ko izi ngabo zirimo ibice bitandukanye bitewe n’indimi zivuga, impunzi z’abanyecongo zari zahungiye mu Rwanda zikaba zari zanze kujya mu nkambi ya Nkamira zivuga ko zaburiwe ko nyuma yo kwirukanwa kwa M23 FDLR izatera mu Rwanda.
M23 yirukanywe mu duce yarimo nka Kiwanja, Rutshuro na Kibumba na Rumangabo mu minsi itatu, mu gihe M23 yari yahawe iminsi itanu, gusa amakuru atangazwa n’abaganga bari Goma aravuga ko inkomere ku rugamba ari nyinshi.
Umwe mu mibare umunyamakuru wa Kigali Today yahawe n’abaganga ba FARDC iravuga ko inkomere zigera kuri 287 naho abapfuye umubare ntutangazwa kubera ubwinshi n’ahantu hatandukanye bagiye barwanira, cyakora mu gace ka Kibumba ngo imirambo yabaruwe igera kuri 90 irimo n’abasirikare bafite ipeti rya Lt Colonel na Majoro.

Uyu muganga nawe avuga ko nyinshi mu nkomere avura atari abanyecongo ahubwo ari abanyamahanga, iyi ntambara ikaba irangiye umusirikare wa Tanzaniya wari mu mutwe udasanzwe wa MONUSCO waje kurwanya inyeshyamba yitabye Imana.
Abarwanyi ba M23 bavuga ko bavuye mu mijyi barimo kuko ingabo za Congo zabarushije ibikoresho nk’imidoka za gisirikare n’ibitwaro bya rutura bahitamo kwigira mu ishyamba ry’ibirunga aho nta bimodoka bihagera ngo bahabasange baharwanire ariko ntibatangaje umubare w’ababo baguye ku rugamba cyangwa ngo bakomereke.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
intambarairasenya ntiyubaka..
Ubuyozi bwa M23 bwarebyekure kutarwana nabobacancuro.icyo nibaza:intwaro za m23 zibahe?,ese harigice cyayo kikiri guhanyanyaza?
None se kuba abasirikare ba kongo bavuga ikinyarwanda hari ikibazo kirimo kandi twese tuzi ko muri est du congo habamo abantu bavuga ikinyarwanda bakanakizira? Ariko se ubundi ni abaturage babibabwiye cyangwa ni ibyo mutekereza kuvuga nk’abanyamakuru (exprimer)babogamye?
Gusa congo yitonde, itazibwira ko yatsinze.
bamwe mubasirikare ba congo bavuga ikinyarwanda, abanyamulenge, abanyabwisha n’abaviura so ndunva na igitanga za kirimo they are congolese and serve they army
we all need peace in great lakes.
Kigali 2 day, ntimunyonge msg yanjye. ariko muraducanga, intambara itangira mwavugaga ko M23 iri kurusha ingufu FARDC ndetse ko yayirukankanye. byagenze gute kandi? None se impunzi zababwiriye he ko harimo abavuga ikinyarwanda ni icyespanyoro? Ese izo mpunzi zizi ecyespanyoro ni izihe ra? PLZ Mujye mutanga amakuru arimo ubunyamwuga mureke kuducanga.
Ariko ibi bizarangira ryari M23 se izajyahe buriya?
abo baturage baracanganyikiwe bamenye gute ko bavuga iki espanyol.
Mana tabara
Abantu bawe
M23 irikurwana nibihugu byinshi cyane ntabwo babashobora.
ahaaa!!! Mana utabare abanyekongo.