M23 ngo irakomeza gukurikirana ingabo za Congo zahunze Goma

Umunyamabanga mukuru w’umutwe wa M23, Francois Tuyihimbaze Rucogoza, yatangaje ko ibikorwa byo gukurikira ingabo za Leta ya Congo bigiye gukomeza kugira ngo batagaruka guhohotera abaturage mu mujyi wa Goma no kubabuza umutekano.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today, Rucogoza yavuze ko nubwo hari abaturage bahunze benshi bari mu mujyi wa Goma kandi batangiye gukora imirimo yabo kuko imirwano yabaye bibereye mu mazu.

Rucogoza avuga ko ingabo za M23 ziri gutegura uburyo bwo gucungira umutekano abaturage bitewe n’uko ingabo za Congo zari zimaze gukora imitwe y’insoresore zihohotera abaturage cyane cyane abavuga Ikinyarwanda.

Taliki 18/11/2012 ingabo nyinshi za Leta zari zavuye mu mujyi wa Goma zihunga ingabo za M23 zari zigeze ahitwa Kibati, ariko M23 ihagarika imirwano igamije ko haba imishyikirano Leta iyitera utwatsi, ahubwo yongera kohereza ingabo nyinshi mu mujyi wa Goma n’ibikoresho bikomeye yizera ko izakura M23 mu birindiro byayo.

Umunyamabanga mukuru wa M23 avuga ko kuribo byabaye amahirwe kuko byinshi mu bikoresho ingabo za Leta ya Congo zazanye zabisize zikabura uko zibihungana ingabo za M23 zikabisigarana.

Avuga ko hari abafashwe ku rugamba kubera ko bacyererewe kuva mu mujyi, naho ibikoresho byafashwe ni byinshi birimo amasasu, imbunda zikomeye ndetse n’ibikoresho bya gisirikare byari bibitswe ku kibuga cy’indege kuko batabonye umwanya wo gutwika ububiko bwabyo.

Abanyecongo bari bahungiye mu Rwanda bagarutse mu byabo nyuma y'ifatwa rya Goma.
Abanyecongo bari bahungiye mu Rwanda bagarutse mu byabo nyuma y’ifatwa rya Goma.

Amakuru ava i Goma aravuga ko hari aba Colonel babiri b’ingabo za Congo bafatiwe ku musozi wa Goma hamwe n’ibikoresho byinshi.

Ingabo za Leta ya Congo zari ku musozi wa Goma zanyuze mu Kivu zihunga zigana Bukavu ariko ngo hari izindi zanyuze Sake nazo zerekeza Bukavu.

Rucogoza yatangarije Kigali Today ko nubwo bafashe Goma bakomeje guharanira ko ibibazo bihari bicyemurwa n’ibiganiro kurusha uko bicyemurwa n’iminwa y’imbunda. Avuga ko intambara yangiza kandi ibiganiro bizana amahoro, gusa ngo ibikorwa bya gisirikare birakomeza kandi na politiki ntizahagarara.

Ku ruhande rwa M23 ngo hari ibyo batakaje nubwo bataramenya ngo bingana gute, gusa avuga ko ari bicye bitewe nuko ingabo za Leta ya Congo zababonaga zikiruka imirwano itarakomera.

Nubwo umunyamabanga mukuru wa M23 avuga ko ingabo zababonaga zikiruka ntibyabujije kwemeza ko ingabo za leta zari ku bibunda bikomeye zagiye zibasukaho ibisasu aribyo bituma avuga ko hari ibyangiritse ku ruhande rwabo.

Nyuma yo gufatwa k’umujyi wa Goma ngo intambara ishobora gukomeza yerekeza Bukavu, ndetse amakuru ava muri Uganda aravuga ko Perezida Kabila yageze muri icyo gihugu mu biganiro byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.

Abaturage batangiye gushinja Leta ya Congo kuba banyirabayazana w’intambara banga kugirana imishyikirano na M23 ibibasaba.

Abanyecongo basubiye mu mirimo yabo ku mupaka muto.
Abanyecongo basubiye mu mirimo yabo ku mupaka muto.

Umunyamakuru wa Kigali Today washoboye kugera mu mujyi wa Goma yasanze ubuzima bwongeye gukomeza ndetse abaturage bisubirira mu mirimo nyuma yo kuza kwakira ingabo za M23 ziri kugenzura umujyi, zimwe mu mpunzi z’Abanyekongo zari zahungiye mu Rwanda zongeye kugaruka mu byazo.

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma bafite ibyishimo kubera ingabo za M23 zafashe umujyi wa Goma. Uwo mujyi ukimara gufatwa mu ma saa tanu, humvikanye urusaku rw’indirimbo mu mujyi wa Goma kubera abaturage bishimye.

Ubwo ingabo za Congo zari ku musozi wa Goma zagendaga, abaturage bari bifungiranye mu mazu yabo bahise basohoka batagira gukora no kubyina bishima.

Ku mupaka wa Rubavu aho umujyamakuru wa Kigali Today ari, abaturage baje kureba ingabo za M23 zafashe umujyi ariko baza kubasuhuza.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abari batangiye guhunga basubiye mu ngo bacyumva iyo nkuru bavuga ko ubwoba bari bafite bushize bitewe nuko ingabo za Congo ziyobowe na Colonel Masunzu zari zavuze ko zirasa mu Rwanda.

Abanyekongo bahagaritse guhungira mu Rwanda kubera babonye umutekano; Abanyarwanda bari Goma nibo bari kwambuka basubira mu gihugu cyabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano bari gusaba abaturage kugaruka mu ngo zabo kuko ntacyo bafite cyo kwikanga.

Ubwo Abanyekongo bahungiraga mu Rwanda bamwe bashatse kwinjiza ibiyobyabwenge kuko Kigali Today ubwo yageraga ku mupaka yasanze inzego z’umutekano hari abo zafatanye urumogi rugera ku dupfunyika 3000 bafungiye mu ivarisi baruhunganye basabwa kurusiga kuko rutemewe mu Rwanda.

Sylidio sebuharara

Ibitekerezo   ( 10 )

sinibaza ko tanzania ko ariyo ifite imbaraga kurusha ibindi bihugu,ahubwo ubanza harikindi kiyijyanyeyo,umunyarwanda aca umugani ati(urubanza rwumugore nu mugabo urucira kuburiri)congo ubwayo nibanze ikemure ikibazo cyabo hagati yabo,ubundi babone kubafasha

frank yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Aha’bantu musenga musabire abacongomani.nabonye uko birukaga nibuka 1994.imana yadutabaye nabo abarebe neza.

kaka yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

Natwe abanyarubavu twishimiye guturana no gukorana nubuyozi bushya bwa M23.
wenda ahari goma iramera nka Rubavu.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

Wowe witwa Edson ushobora kuba utazi uburyo ikibazo cya Congo ari complexe. Ubwo se kuvuga ko kugera kuri fleuve ugahita waka ubwigenge byakemura ikibazo cy’Abanyarwandophones, aho nturi kwirengagiza ko Mai Mai zaguma kuri ubwo butaka? Ibyo kandi bikanongerwa n’umubare munini w’Abacongomen benshi kandi bo mu moko atandukanye bakomeza kwigisha ideology ya bulongo ya baba (ubutaka bw’abasokuruza).Abo rero sinzi niba biteguye kubona igihugu kigenga badafitemo ijambo nka 80%. Ikibazo cya Congo ni complexe kurusha uko tubyibwira.

Uribeshya yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

Erega mureke dusengere isi yose kandi dushake icyagarura amahoro

Irene yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

ibya kongo ntibyoroshe ariko nibagerageze bemere ibiganirona M23 barengere abaturage babo,bitabayibyo ntacyo baba barwanira kuko igihugu nabantu.

mico yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

ntagihe ukuri kuzigera gutsindwa mukomereze aho kabone nubwo banyirabayazana batishimiye komwafashe uyumujyi ariko imana izabagenda imbere kugeza igihe mugeze kucyo muharanira.

jallow yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

M23 nidakomeza bukavu haribamwe muba congomani,biribubaze,agasuzuguro ka banyekongo babona abavuga ikinyarwanda bakabita ibivume kagaragaye.nibatuze kko babonye ubuyobozi butandukanye nubwo babonaga.ariko mbaze abasomyi!ingabo za congo zari zicyambaye yamigozi,yibikabyo?

mike marangi. yanditse ku itariki ya: 21-11-2012  →  Musubize

Mana we urakoze cyane!nari mfite ikibazo cya famille yacu iriyo none ubwo Ingabo za Congo zagiye ni amahoro ntacyo bakibaye!

Great yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ni byiza kuba ukuri gutsinze akarengane, ariko M23 yagombye gukomeza kurwana mpaka fleuve Zaire, yahagera igashinga imipaka maze igatangira uragamba rwa politiki rwo gusaba ubwigenge nkuko sudan y’amajyepfo yabiharaniye, maze ikibazo cy’abanyekongo bavuga ikinyarwanda kirangirira aho!!!

Edson yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka