M23 irashinja Leta ya Congo gutegura intambara yo kwica abaturage bayo ibifashijwemo na UN

Umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa wavuze ko ingabo z’Umuryango w’abibumbye (UN) zigiye kuza kuwurwanya, nta kindi zigamije atari indi ntambara ikomeye igiye kwica abaturage muri Congo no gusenya icyizere cy’amahoro cyari kimaze kugerwaho.

Leta ya Congo ngo yarajijishije isenya amasezerano ya Kampala, aho ngo yaciye inyuma igafatanya na UN kwemeza ko hazaza ingabo zo kurwanya M23 n’abandi baturage ba Congo, nk’uko Bertrand Bisimwa, Umuyobozi wa politiki wa M23 yatangarije i Bunagana muri Congo, ku cyumweru tariki 31/03/2013.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bertrand Bisimwa yagize ati: “Brigade d’intervention izaza yice ibihumbi n’ibihumbi muri twe, ariko n’ubwo hasigara umwe cyangwa babiri, bazakomeza urugamba.” Abari aho bamuhaye amashyi n’impundu nyinshi!

M23 ngo ntizahangana n’ingabo zije kuyirwanya zivuye mu bihugu bya SADC nk’Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi n’ibindi, ariko na none ngo ntizatega ibikanu, nk’uko ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uwo mutwe, Rene Abandi yabwiye itangazamakuru ryo mu karere ryaje i Bunagana kuganira na M23.

Amasezerano ya Kampala arapfuye, intambara muri Congo igiye guhindura isura

M23 yavuze ko kugeza ubu amasezerano yahagaze, kandi nta cyizere ko Leta ya Congo izongera kubatumira i Kampala muri Uganda ngo bongere kuganira, kuko UN yamaze kwanzura ko hagiye kubaho intambara.

Bertrand Bisimwa, umuyobozi wa politiki wa M23.
Bertrand Bisimwa, umuyobozi wa politiki wa M23.

Ku isonga ryayo ngo hari igihugu cy’Ubufaransa nk’uko Bertrand Bisimwa yeruye, mu gihe ibindi bihugu nk’Ubushinwa byo ngo byavuze ko ikibazo cya Congo cyagombye gukemurwa mu nzira y’ibiganiro.

Abarwanyi ba M23 bavuze ko nta yandi mahitamo, ko nta hantu ho guhungira bafite, mu gihe “Brigade d’intervention” yo ngo yamaze gutegura ko ishobora guhunga, kuko ngo hari inzira izanyuramo ihunga mu gihe intamabara izaba iyisagirije.

Nicyo cyizere Bertrand Bisimwa yashingiyeho, ubwo yari abajijwe icyo ateganya gukorera impunzi ziri mu nkambi hirya no hino mu bihugu bihana imbibe na Congo, ati: “Nibihangane ibintu bigiye gusobanuka”.

Umutwe wiswe “Special Intervention Brigade” ngo uzaba ugizwe n’ingabo 3,000 zahawe kurwanya imitwe ya M23, MAI MAI n’indi ya Congo, FDLR y’u Rwanda, LRA ya Uganda na FNL y’u Burundi.

Iyi ntambara bakazayirwana babifashijwemo n’igabo za Congo hamwe n’ibikoresho bya UN birimo indege zitagira abaderevu (drones).

Brig. Gen. Sultani Makenga nta jambo na rimwe yigeze abwira abanyamakuru. Ibikorwa ngo nibyo bivuga nk'uko Bertrand Bisimwa yamuvugiye.
Brig. Gen. Sultani Makenga nta jambo na rimwe yigeze abwira abanyamakuru. Ibikorwa ngo nibyo bivuga nk’uko Bertrand Bisimwa yamuvugiye.

Nyamara M23 irabona ko ari yo yonyine igiye kuraswa, kuko indi mitwe nka FDLR ngo yivanze mu ngabo za Congo, kandi ngo nta ngamba zashyizweho zo kujya kurwana ahandi havugwa abahungabanya umutekano wa Congo.

Abayobozi b’uwo mutwe bavuga ko ari akagambane gakomeye, aho Leta yabo ngo idashaka kumva ibibazo bayigejejeho birimo kutubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage, nk’ihohoterwa, ubukene bukabije no kuba kure cyane k’ubuyobozi bukuru buri “iyo bigwa” i Kinshasa.

Barasaba Federalism muri Congo (uduce twinshi dufite ubwigenge budasesuye), kugira ngo servisi z’ubuyobozi zegere abaturage.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

yewe ndi Kabira nacyura impunzi ngafasha m23 nayo ikampa kuyobora agace ka Kivu zombi nkayobora aho ahandi nkahaha abanyecongo dore ko batamwemera

alias DIGIDIGI yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

yewe ndi Kabira nacyura impunzi ngafasha m23 nayo ikampa kuyobora agace ka Kivu zombi nkayobora aho ahandi nkahaha abanyecongo dore ko batamwemera

alias DIGIDIGI yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

mbega congo wagushije ishano kugira abayobozi badakunda igihugu na banyagihugu bakunda intambara kurusha amahoro izo ngabo ntacyo zizamara uretse kwangiza no kwica abakongomani nibicare bumvikane na m23 kuko irwanira amahoro nogucura impunzi ese leta ya congo yakwigiye ku bayobozi burwanda iterambere umutekano isuku ndi........... nahabandi bashishikajwe nokumara abanyagihugu bazana ingabo zamahanga zitagira icyo zizabagezaho bazabaze izongabo icyo bamaze atari ukurebera anyarwanda binzirakarengane bishwe barebera erega ntarukundo bafitiye abanyafurika ni byiwabo ntibirakemuka basore ntimukangwe nabo imana izababagabiza nkuko abisiraheri batsinze abanzi babo ukuri igihe cyose kuratsinda

martin ahishakiye yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ntwaramuto mukomere kumuheto mwibuke icyatumye mufata inzira yurugamba ubwinci bwizo ngabo ntibubatere ubwoba icyizizanye muri kongo ntawutacyibona mureke bitwarire amabuye nanyirigihugu cyaramunaniye mubwire kabira ko amahoro yananiwe kwishacyira ntamunyamahanga uzayamuzanira NB;niyibuke mu rwanda abanyanda bashize haringabo zamahanga nkeya ? nabazane bisahurire.

Gisa Kennedy yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ukuri kuzatsinda nta kabuza! ziriya mpunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda zimaze imyaka zirikwangara mu Rwanda zigomba gusubizwa mu byazo zataye (i Congo) kandi hagashakwa uburyo bufatika bwo kurinda umutekano wazo.

Izo ngabo za l’ONU n’ubwo zaza zifite imbaraga zingana gute, ahubwo zizicuza icyazizanye, kuko ntabwo zizi icyo zizaba zirwanira. Icyakora abanyekongo muvuga ikinyarwanda namwe mugerageze kuvuga rumwe kuri icyo kibazo, kandi mwirinde ababaryanisha babashukisha "akamanyu k’umutsima" kuko babifite mo inyungu zabo bwite.

Theophile yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ukuri kuzatsinda nta kabuza! ziriya mpunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda zimaze imyaka zirikwangara mu Rwanda zigomba gusubizwa mu byazo zataye (i Congo) kandi hagashakwa uburyo bufatika bwo kurinda umutekano wazo.

Izo ngabo za l’ONU n’ubwo zaza zifite imbaraga zingana gute, ahubwo zizicuza icyazizanye, kuko ntabwo zizi icyo zizaba zirwanira. Icyakora abanyekongo muvuga ikinyarwanda namwe mugerageze kuvuga rumwe kuri icyo kibazo, kandi mwirinde ababaryanisha babashukisha "akamanyu k’umutsima" kuko babifite mo inyungu zabo bwite.

Theophile yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

amahoro narambe muri congo nicyo kifuzo cyabanyarwanda arik congo igomba kumvikana kuko intambara ntikemura ibibazo ahubwo imena amaraso ..kabila niyumvikane na m23 abo bana bataramerwa amaraso

sangano yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ukuri kuzatsinda. Nubwo UN yakohereza 3000 by’abasirikare bo kurwanya M23 ntabwo bazabasha kurwanya ukurikwa M23. 17 000 se ba MONUSCO ko batabashije kuyihagarika. Indege zabo, ibifaru byabo harigihe byahwemye kurasa kuri M23 ikarenga ikabafatana umujyi wa GOMA? Nibitonde ukuri ntigutsundwa. Kabila azibuka ibitereko yasheshe.

NDIYUNZE Samuel yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Intambara M23 kimwe niyo CNDP yarwanaga zifite ishingirorwose pe nkanjye w’umu congomani ubabajwe n’akaga abaturage bahura nako cg bafite kugeza ubu ariko abazirwana nibabanze barebe kure,biyunge,bakorerere hamwe birindi inyungu zababafasha zidafite aho zihuriye nizabo bavuga ko barwanira sonon aribo cg abo bandi amateka azabibabaza. Ikindi bagomba kumenya nuko intambara ari impanga cg igendana na diporomasi tena muwe namusimamo kamili

leon yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka