Lt Gen Kayonga agizwe ambasaderi, RRA, RSSB n’Intara y’uburengerazuba bibona abayobozi bashya
Inama y’abaministiri idasanzwe yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa mbere tariki 24/2/2014 yagize Lt Gen Charles Kayonga, ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa; ikaba kandi yashyizeho Umunyamabanga uhoraho mushya muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), n’abayobozi bashya mu bigo bitandukanye.
Lt Gen Charles Kayonga wari umaze igihe nta mwanya afite mu buyobozi bw’igihugu nyuma yo kuba umugaba mukuru w’Ingabo, yagiye guhagararira u Rwanda mu Bushinwa, asimbuye Ambasaderi Ngarambe Francois Xavier, wahise akomereza imirimo ye mu gihugu cy’u Busuwisi.
Ambasaderi Rugira Amandin, wari usanzwe ayobora ambasade y’u Rwanda muri Congo Kinshasa, yahawe gukomereza uwo mwanya wo guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi.
Bwana Tony Nsanganira wari usanzwe ari mu buyobozi bw’Ikigo cy’iterambere (RDB), niwe wasimbuye Ernest Ruzindaza kuba Umunyamabanga uhororaho muri MINAGRI. Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) nacyo ubu kirayoborwa na Bwana Tusabe Richard wari wungirije uwo yasimbuye ariwe Ben Kagarama.
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kirayoborwa na Dr Ufitikirezi Daniel, wasimbuye Kantengwa Angelique, naho Intara y’Uburengerazuba ikaba yabonye Guverineri mushya, Mme Mukandasira Caritas, nyuma y’aho uwari usanzwe ayiyobora, Celestin Kabahizi, agiriye mu mirimo mishya mu nteko y’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba (EAC).
Za Ministeri n’ibindi bigo bitandukanye, nabyo byabonye abayobozi bashya bashinzwe kuyobora amashami, nk’uko Inama y’abaministiri yabyemeje.
Inama y’abaministiri yo kuri uyu wa mbere kandi yemeje iteka rya Perezida rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki bakuru b’Igihugu, n’andi mateka ya Perezida agena imishahara n’ibindi, ku bayobozi bakuru b’Urukiko rw’Ikirenga, aba RDB, Ubushinjacyaha, Banki nkuru y’u Rwanda, Urwego rugenzura uburinganire (GMO), RURA, Ikigo cy’ubugenzuzi bw’imari ya Leta (OAG).
Perezida wa Repubulika kandi yemeje Iteka rishyiraho stati yihariye y’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Félicitations Dr Daniel UFITIKIREZI muri RSSB. Uri umwe mu bayobozi bazima igihugu gifite. N’aharenze aho urahakwiye kandi uzahagera!!!
imirimo myiza kuri afande , yakoreye igihugu kandi na nubu akaba akomeje kugikorera, umurava asanganwe agiye kuwukomerez mu kandi kazi, tumwifurije ishya nihirwe.
FELICITATION KWA MUKANDASIRA CARITAS,PSD ITEYE IMBERE MU NTARA Y’IBURENGERAZUBA NIBAHABAREKERE
aba bayobozi tubifuruje imirimo myiza kandi bakomereze aho abandi bageze