Lt Gen Karenzi Karake amaze kurekurwa

Ubuyobozi bwa Espagne bumaze gukuraho ibirego bwaregaga Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel, umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda maze urukiko rwo mu Bwongereza rwamuburanishaga ruhita rumurekura ku gicamunzi cyo kuri uyu wa 10 Kanama 2015.

Lt Gen Karenzi wari watawe muri yombi ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu Bwongereza ku wa 23 Kamena 2015 ashinjwa n’igihugu cya Espagne ibyaha byibasiye ikiremwa muntu.

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bishimiye ko Lt Gen Karenzi Karake atsinze akarengane akarekurwa (Photo Whatsapp).
Abanyarwanda baba mu Bwongereza bishimiye ko Lt Gen Karenzi Karake atsinze akarengane akarekurwa (Photo Whatsapp).

Gen Karake agitabwa muri yombi, Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bamaganye iryo tabwa muri yombi, binyuze mu myigaragambyo ikomeye hirya no hino mu gihugu bavuga ko adakwiye gutabwa muri yombi kandi ahubwo ari umwe mu ntwari zahagaritse Jenoside ubwo yakorerwaga abatutsi mu 1994 amahanga arebera.

Lt Gen Karake Karenzi yarekuwe ubu yemerewe kugaruka mu Rwanda.
Lt Gen Karake Karenzi yarekuwe ubu yemerewe kugaruka mu Rwanda.

Amakuru amakuru y’irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter i saa cyenda n’iminota 24 zo kuri uyu wa 10 Kanama 2015.

Kigali Today iracyabikurikirana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nubundi nakarengane twari twakorewe .basanze ntampamvu nimwe ifatika bafite bagaragariza urukiko .
Ese ntidukwiye kurega espange ?

nkubana vianney yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

Ibibintu nibyiza, ntarare murikiriya gihugu atahe turamutegereje. Espagne yabonye ko izatsinda aramutse ageze muriki gihugu atashwi, Imana ishimwe ko idukuyeho igisuzuguriro.

elias yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

intsinzi y’Abanyarwanda, oyeeeeeee,KARAKE KARENZI wacu oyeeee,Imana dusenga irakomeye,ibanga Abanyarwanda tugendana hari abanyamahanga ryayobeye.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

oooh!!!! ntagihe ukuri kutazatsinda turabyishimiye cyane nagaruke mu rwamubyaye

ntabanganyimana joel yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

ooohhh!turabyishimiye cyaneeee!

jane yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

Abanyafrika bagomba gukomeza guharanira kudasuzugurwa. iyo uRwanda rutihagararaho ubu bari kuba bamukatiye. Ukuri guca mu ziko ntigushye!

Rwakana Bill yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

insinzi bana burwanda insinzi jye ndayireba insinzi mu bice byose insinzi

ed yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka