Lt Gen Karake yarekuwe ariko asabwa ingwate ya miliyari 1 y’Amafaranga y’u Rwanda

Urukiko rwa Westminster mu Bwongereza, ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Kamena 2015 nyuma y’impaka nyinshi cyane rwarekuye Lt Gen Karenzi Karake ariko rutegeka ko atanga miliyoni amapawundi, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’ingwate kugira ngo ajye yitaba urukiko.

Umucamanza Quintin Purdy uburanisha urubanza rwa LT Gen Karenzi Karake yategetse ko atanga ayo mafaranga ariko akaguma mu Bwongereza kugira ngo azajye akomeza kwitaba urukiko.

Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe by'agateganyo ariko asabwa miliyoni y'amafaranga y'ingwate.
Lt Gen Karenzi Karake yarekuwe by’agateganyo ariko asabwa miliyoni y’amafaranga y’ingwate.

Quintin Purdy yatangaje ko Lt Gen Karake agomba kuguma mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse n’urupapuro rw’inzira rugafatirwa nyuma y’uko miliyoni y’amapawundi itanzwe ingana na miliyoni n’igice y’amadolari y’amerika.

Umugore wa Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Cherie Blair, uri mu bunganira Lt Gen Karenzi Karake yavuze ko bifuza ko ingwate yatangwa agafungurwa aho gufungwa kugeza mu kwezi ku Ukwakira ubwo azongera kugaragara mu rukiko.

Lt Gen Karenzi Karake ubu ari kuri Amabasade y’u Rwanda mu Bwongereza ari na ho azategerereza kugeza yongeye kuburana.

Yatawe muri yombi ku wa gatandatu ku itari 20 Kamena 2015 afatwa n’Ubwongereza bungendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi z’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne zimushinja ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Burasirazuba bwa Kongo ndetse n’urupfu rw’aba-espagnols batatu baguye mu Rwanda mu 1997 bakoreraga umuryango Medicos del Mundo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 8 )

nibamurekure ayabahe ari mu rwanda

claude yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Hahahahahhhhhhhhh

ngomayikizungu yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

icyaha ni gatozi naburane natsinda bamurekure atahe kuko nabo bavugwa yavukije ubuzima bashakaga gukomeza kubaho.

mugabo yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

Nibamurekure aze ubutwari yagize turabumwubahira .ahagarike jonocide nimurangiza aho kumushimira ibyiza yadukoreye ngo muramufata.mwitonde mwafashe interahamwe zahekuye urwanda.turabamaganye muhave kdi mwitonde

alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Bamurekure

Dany yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

birakaze noneho

kaka mew yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Ubwo se niba atemerewe kuza mu Rwanda iyo miliyari ni iy’iki?jye ndumva kuguma mu Bwongereza na cyo ari igifungo nibamurekure!

MANIRAGUHA yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Byabintu birakaze nagiraga ngo biroroshye nkurikije ibyo Abanyamategeko Evode na Damasc bavuze none bigeze muri miliyari!!!!

kaka yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka