Lt Gen Karake yarekuwe ariko asabwa ingwate ya miliyari 1 y’Amafaranga y’u Rwanda
Urukiko rwa Westminster mu Bwongereza, ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Kamena 2015 nyuma y’impaka nyinshi cyane rwarekuye Lt Gen Karenzi Karake ariko rutegeka ko atanga miliyoni amapawundi, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’ingwate kugira ngo ajye yitaba urukiko.
Umucamanza Quintin Purdy uburanisha urubanza rwa LT Gen Karenzi Karake yategetse ko atanga ayo mafaranga ariko akaguma mu Bwongereza kugira ngo azajye akomeza kwitaba urukiko.

Quintin Purdy yatangaje ko Lt Gen Karake agomba kuguma mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse n’urupapuro rw’inzira rugafatirwa nyuma y’uko miliyoni y’amapawundi itanzwe ingana na miliyoni n’igice y’amadolari y’amerika.
Umugore wa Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Cherie Blair, uri mu bunganira Lt Gen Karenzi Karake yavuze ko bifuza ko ingwate yatangwa agafungurwa aho gufungwa kugeza mu kwezi ku Ukwakira ubwo azongera kugaragara mu rukiko.
Lt Gen Karenzi Karake ubu ari kuri Amabasade y’u Rwanda mu Bwongereza ari na ho azategerereza kugeza yongeye kuburana.
Yatawe muri yombi ku wa gatandatu ku itari 20 Kamena 2015 afatwa n’Ubwongereza bungendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi z’umucamanza wo mu gihugu cya Espagne zimushinja ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Burasirazuba bwa Kongo ndetse n’urupfu rw’aba-espagnols batatu baguye mu Rwanda mu 1997 bakoreraga umuryango Medicos del Mundo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
nibamurekure ayabahe ari mu rwanda
Hahahahahhhhhhhhh
icyaha ni gatozi naburane natsinda bamurekure atahe kuko nabo bavugwa yavukije ubuzima bashakaga gukomeza kubaho.
Nibamurekure aze ubutwari yagize turabumwubahira .ahagarike jonocide nimurangiza aho kumushimira ibyiza yadukoreye ngo muramufata.mwitonde mwafashe interahamwe zahekuye urwanda.turabamaganye muhave kdi mwitonde
Bamurekure
birakaze noneho
Ubwo se niba atemerewe kuza mu Rwanda iyo miliyari ni iy’iki?jye ndumva kuguma mu Bwongereza na cyo ari igifungo nibamurekure!
Byabintu birakaze nagiraga ngo biroroshye nkurikije ibyo Abanyamategeko Evode na Damasc bavuze none bigeze muri miliyari!!!!