Lt. Gen. Fred Ibingira na bagenzi be barekuwe
Abasirikare bane bakuru mu ngabo z’u Rwanda: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza, bari bamaze igihe bafungishijwe ijisho mu ngo zabo kuri uyu wa mbere tariki 16/04/2012 barekuwe.
Lt. Gen. Fred Ibingira we yashubijwe mu kazi ke naho Brig. Gen. Richard Rutatina, Col. Dan Munyuza na Gen. Wilson Gumisiriza bo iperereza rirakomeje kuko hari ibindi bimenyetso byagaragaye ubwo iperereza ryakorwaga.
Mu gihe Brig. Gen. Richard Rutatina na Col. Dan Munyuza bazajya bitaba kuri minisiteri y’ingabo, Gen. Wilson Gumisiriza we dosiye ye izashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare kugira ngo yiregure ibyo akurikiranyweho; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu Brig. Gen. Nzabamwita.
Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo rigira riti: “iperereza ryagaragaje ko bateshutswe ku myitwarire n’amategeko bigenga ingabo z’u Rwanda. Abo basirikari bakuru bemeye amakosa bakoze banayasabira imbabazi”.
Abajijwe amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Lt. Gen. Fred Ibingira yaba atakiri ku butaka bw’u Rwanda, umuvugizi w’ingabo yavuze ko ayo makuru atari yo ko ahubwo ari ibihuha kuko Lt. Gen. Fred Ibingira ahari ntaho yagiye.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NRwajekare urakoze.Ariko byaba byiza uduhaye urugero,tukamenya uko twakwitwara hanyuma igisirikare cyacu kikareka gusa nicyo mu ishyamba.
Ntabwo igisirikare cyacu kiraba icy’umwuga! turacyari mw’ishyamba neza neza. Muti gute? Itangwa n’ikurwaho rya rank, gufunga no gufungura, kudashyirwa mu bigo bya gisirikare, umushahara w’intica ntikize ibi byose biduha isura y’uko naho duhagaze!
ESE ABA BAGABO BAFUNZWE N’IMINWA KO BATATURA AHO BARI NGO BAGIRE ICYO BAGEZA KU BANYARWANDA? NIBATUMARE IMPUNENGE NGIRA NGO NUBWO BAFUNZWE ARIKO BASHOBORA KUBA BAFITE UBURENAGNZIRA BWO KUGIRA ICYO NABO BIVUGIRA BATARINZE GUKEKERWA!!NAHO UBUNDI BURYA NTA HABONEKA UMWOTSI HATARI UMURIRO!!!