Lt Colonel Muhire yatashye mu Rwanda avuye muri batayo special yigenga muri Congo

Lt Colonel Muhire Karasira wari wungirije umuyobozi w’umutwe w’ingabo wihariye wigenga ukorera muri pariki ya Kahozi yatashye mu Rwanda nyuma yo kubona ako abo bakorana bagambiriye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bashaka gukorera Abanyarwanda.

Lt Colonel Muhire Karasira wavukiye muri Nyarugenge yageze mu Rwanda tariki 19/09/2012 saa sita na mirongo itanu (12h50) hamwe n’abandi basirikare bane bari kumwe n’imiryango yabo, bose bakaba 11 nubwo bavuye mu mitwe itandukanye.

Agera mu Rwanda, Muhire yatunguwe n’uburyo yakiriwe kandi yari asanzwe abwirwa ko ugeze mu Rwanda yakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa, nk’uko yarasanzwe abitangarizwa mu mutwe yayoboraga.

Avuga ko uyu mutwe washinzwe 2007 ufite gahunda yo kuzaza guhungabanya umutekano batega ibiraro by’imihanda. Nubwo batarwanaga n’indi mitwe, ngo kuva uyu mutwe washingwa batewe gatatu.

Karasira, avuga ko uyu mutwe uhuriyemo n’ingabo zitandukanye zirimo Abanyakenya, Abagande, Abanyarwanda n’Abanyecongo, bose biberaga muri pariki ka Kahozi, ukaba uyoborwa na Colonel Yousufu Shaba ariko washinzwe n’uwitwa Steven.

Karasira yatangiye igisirikare mu mwaka wa 1999 muri Congo, yinjiriye mu mitwe igamije guhungabanya umutekano, ariko yaje kuvamo ajya muri PARECO nyuma ajya muri mission de recherché.

Aho ngo niho yavuye ajya mu mutwe w’ingabo wihariye urwanya abawutera ariko ukazaza guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Akavuga ko bari abarwanyi 160 kandi yungirije umuyobozi wawo.

Karasira avuga ko yafashe icyemezo cyo kwitahira nyuma yo gusanga bamwe mu Banyarwanda bari kumwe banga gutaha kubera uruhare bagize muri Jenoside, akavuga ko nta mpamvu yatuma agomba guhera mu mashyamba kandi mu Rwanda hari umutekano, cyane ko n’abandi barwanyi badakomoka mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Abanyekongo baguma bavuza induro ngo Kagame niwe ababujije amahoro nibumve ko harimwo abaganda n´abakenya.Abazungu nabo bavuga ngo abanyarwanda nibo babamariye amatungo y´ubutaka nibabone ko abakeneye ubutaka bwa kongo atari bake.

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

ubu uyu nawe agiye guterwa icyuhagiro maze agirwe afande w’amahe!!!??? Nizere ko atariko bizagenda ariko ntibyantangaza kuko ingero ni nyinshi: Rwarakabije, Ninja, ...

semugeshi yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

nuko nuko nabandi bamufatireho urugero batahe murwababyaye bumve uko ubuzima buryoha uri iwanyu.

steven yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka