Loni yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rutegura abarinda amahoro
Intumwa za Loni zishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, zashimye ingufu u Rwanda rushyira mu gutegura abajya kubungabunga amahoro ku isi.
Izi ntumwa zari mu itsinda ry’abantu 23 zari mu Rwanda kuva tariki 8 kugeza 10 Gashyantare 2016, aho zarebaga uko u Rwanda rwitwara mu bijyanye no gutegura no kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro.

Mu biganiro bisoza uru ruzinduka zagiranye n’umugaba mukuru w’ingabo w’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, zatangaje ko u Rwanda rugaragaza ubwitange mu kubungabunga amahoro ku isi.
Nyuma yo kwerekwa ibikobwa bitandukanye by’ingabo z’igihugu, harimo n’Ishuri rya Gako, Rick Martin, umuyobozi mukuru ushinzwe Icungamari yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, avuga ko u Rwanda rugaragaza ubunyamwuga mu gukora ibishoboka byose ngo amahoro arindwe.
Yagize ati “Ibyo u Rwanda rukora muri iri shuri bigaragaza ubwitange n’ubunyamwuga mu gutegura ubutumwa bw’amahoro ari nabyo bishimangira ikizere Umuryango w’Abibumbye ufitiye u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Gen Nyamvumba, yijeje izi ntumwa ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ati “Igihugu gifite ubushake bwo gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Tuzi neza ko iki gikorwa habamo ingorane, ari nayo mpamvu dutegura abasirikare kugira ngo bajye mu kazi basobanukiwe ko ari ubwitange.”
Muri uru ruzinduko izi ntumwa zaganiriye n’Ubuyobozi bwa RDF na Polisi y’igihugu ibijyanye n’ibikoresho, uburyo byishyurwa n’imbogamizi mu gihe cyo gutegura no mu bikorwa nyir’izina byo kubungabunga amahoro, nk’ibijyanye n’imibereho myiza y’abasirikare n’abapolisi boherezwa mu butumwa.
U Rwanda ubu ni igihugu cya gatanu mu bifite umubare munini w’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Ubu rufite abasirikare n’abapolisi 6,596 bari mu butumwa.

Kuva mu 2004 kugeza ubu u Rwanda rumaze kujya mu butumwa 14 butandukanye, aho rumaze kohereza abasirikare 44,883 n’abapolisi 3,894 hirya no hino ku Isi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashoboye
Tugomba kugira ubushake ndetse n’umurava mukubungabunga amahoro Ku isi kuko turabishoboye cyane .
Tugomba kugira ubushake ndetse n’umurava mukubungabunga amahoro Ku isi kuko turabishoboye cyane .