Lieutenant wo muri FDLR ngo nta mpavu yatuma aguma gufata imbunda mu gihugu cy’abandi

Lieutenant Ngarambe Zita wo mu mutwe wa FDLR watahukanye n’umugore n’abana be atangazaza ko atakomeza kwikorera umutwaro w’imbunda mu gihugu cy’abandi mu gihe ntacyo yikeka mu gihugu cye cyamubuza gutahuka.

Uyu musirikare ngo yumvise igihe cye cyo gutahuka kigeze inzira zikiri mu maguru mashya kuko ngo yarebye imbere asanga hari igihe kizagera aho umuntu azajya yifuza kugaruka iwabo akabibura bituma afata ingamba zo kubwira umugore n’abana ko bagomba kugaruka mu gihugu cyabo.

Lieutenant Ngarambe avuga ko gutura mu gihugu cy’abandi utabifitiye uburenganzira ngo bitaguhesha amahoro kuko ngo yahoraga yikanga cyangwa akarota nabi kubera ko ngo muri Congo yari abeshejweho n’ibinyoma.

Ngo yabeshyaga ko ari umukongomani ndetse abifitiye n’ibyangombwa ariko nanone ntiyumve anyuzwe kubera ko ngo hari abantu bari bamuzi neza ko ari umusirikare wa FDLR.

Lt Zita Ngarambe wo muri FDLR yishimiye gutahukana n'umuryango we.
Lt Zita Ngarambe wo muri FDLR yishimiye gutahukana n’umuryango we.

Uyu musirikare yabaga muri zone ya Uvira akaba yari ari mu rwego rw’abashinzwe iperereza no gushyira mu bikorwa inshingano zose ruhawe, uru rwego ngo ni urwego rukomeye kandi rwizewe kuko ngo ruba rubitse amabanga menshi igisirikare cya FDLR kigenderaho.

Lieutenant Ngarambe avuga ko yari amaze imyaka 15 mu mutwe wa FDLR aho yari agikorera uwo mutwe muri zone ya Uvira , avuga ko bimwe mubyatumye atinda gutahuka ari uko ngo atari azi amakuru y’umuryango we uri mu Rwanda , ikindi ngo nuko yumvaga agifite umutekano muri Congo kuko ngo yagiraga ibyangombwa byo muri congo bityo ngo akumva ko aho yajya hose yakwakirwa nk’umwenegihugu.

Uyu musirikare wageze mu nkambi ya Nyagatare ku mugoroba wo kuwa 10/09/2013, atangaza ko yishimiye gutahukana n’umuryango we, aha arashishikariza bagenzi be kuva mu mashyamba ya Congo bakagaruka iwabo kuko ngo ntacyo barwanira muri Congo.

Uyu musirikare wa FDLR avuga ko ngo yakoreye mu gihugu cya Congo hafi ya cyose ariko ngo ntacyo yigeze ageraho akaba ari muri urwo rwego asaba n’abandi kurambika itwaro hasi bakagaruka kubaka igihugu cyabo naho ibindi babwibwa ngo ni ukubeshya abatahutse barahari kuko ngo yamaze kubonana n’abamwe mubamuyoboraga muri FDLR.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo   ( 7 )

KOMERA MWENE DATA. ARIKO SE KUKI WATINZE GUTAHUKA? IYO BARINDA BAGUKORERA URUSYO RUSHYUSHYE RWA BOMBE WARI KUBA UHARENGANIYE KABISA!!!!!!!!!!NGWINO URISANGA DI...

Mme KAMPUNDU yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Tuguhaye ikaze muvandimwe!!!!Sha Bariya bari abayobozi bawe muri Fdlr bakwakiriye barifuza ko n’aabandi baza vuba tukubaka u Rwanda mu mudendezo!!!!

Alias Padiri yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

KOMERA CYANE KANDI TUGUHAYE IKAZE IWACU I RWANDA. ARIKO RERO UZATUGEZEHO AMAZINA YA BAMWE MUBARI ABAYOBOZI BAWE MURI FDLR BAKWAKIRIYE!!!!!!!!!!!!!

PADIRI yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

EWANA URI IKIGWARI KABISA

ABIBI yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

kare kose se? urabona abo bana wari ugiye guheza ishyanga.Birakuyobeye none ngwino nta kundi. Bwira nabandi batahe ko ntacyo murwanira se.

Giramata yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

yoh, mbega utwana twiza weeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!1

sergabin yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Ikaze mu Rwakubyaye, ubwire n’abo usizeyo baze kuko ntacyo bamara mu bihugu by’abandi

Alias RAFIKI yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka