Leta yasabye inzego kwita ku ikoranabuhanga rigezweho
Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasabye inzego zose kuwa 12/11/2015, kudasigara inyuma mu ikoranabuhanga Leta irimo guteza imbere.
Minisitiri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yabimenyesheje abahagarariye inzego za Leta, iz’abikorera n’abafatanyabikorwa, bose bahuriye mu Itsinda rigenzura iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda (ICT Joint Sector Review).

Ministeri yagaragarije iri tsinda ryahujwe no kugenzura aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye, ko uyu mwaka wa 2015 wabayemo inama ikomeye ya Transform Africa yamenyekanishije igihugu ku isi.
Mu mwaka wa 2015 kandi ngo usize 75% by ’Abanyarwanda batunze telefone zigendanwa, miliyoni zirindwi bakoresha ikoranabuhanga mu by’imari, serivisi zitandukanye zisigaye zifashisha ikoranabuhanga, ndetse na internet ngo irakoreshwa na 32% by’abanyarwanda, nk’uko Minisitiri Nsengimana yabisobanuye.
Yavuze ko Leta yihaye gahunda ko mu mwaka wa 2018 abanyarwanda bose bageze gutunga telefone bazaba bazifite, 95% bazaba bakoresha internet, amafaranga azaba atacyakirwa mu ntoki mu buryo bwo kwishyurana no kuyahererekanya, ndetse ngo nta mpapuro zizaba zikoreshwa mu buryo bw’inyandiko.
U Rwanda kandi rurateganya kugira ishoramari mu mishinga y’ikoranabuhanga rifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika rizatanga imirimo ibihumbi 100 bitarenze mu 2020.
Minisitiri Nsengimana Jean Philbert ati"Turashaka ko urubyiruko rwa Afurika ruzajya rugenda u Rwanda mu rwego rwo gushaka imirimo n’amafaranga, kandi tukabona ubukungu bw’igihugu buzamuka; ariko abagize inzego zitandukanye bagomba kudasigara inyuma muri ibyo byose",

Umwe mu bayoboye iri tsinda rya ICT Joint Sector Review, akaba n’umuyobozi wungirije wa gahunda z’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere ry’amahanga (USAID), Przemek Praszczatek, yasabye abitabiriye inama kujya gusakaza no guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose bakorana nazo.
Zimwe mu nzego MYICT yashimiye kuba zimaze kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo bugaragara, ni RRA, RSSB, BNR, Ikigo cy’ubutaka, RDB, MIFOTRA, Komisiyo y’amatora, FARG, urwego rw’abinjira n’abasohoka n’abandi biganjemo ibigo byose bikoresha itumanaho mu Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twimike ikoranabuhanga mubyo dukora byose maze biduteze imbere dore ko no mubiranga ibihugu byateye imbere ikoranabuhanga usanga riri ku isonga