Leta yahagurukiye abashinga amatorero bafite umuhamagaro w’inda

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Saleh Habimana, aratangaza ko abashinga amatorero bagamije gukuza inda gusa aho kuvuga ijambo ry’Imana, bahagurikiwe n’iki kigo kibashinzwe.

Ibi Sheikh Habimana akaba yabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’abahagarariye amatorero mu karere ka Muhanga, cyane cyane mu mujyi w’aka karere urangwamo n’amatorero atari macye.

Sheikh Habimana yavuze ko kugeza ubu hari amatorero ari kugenda ashingwa n’abantu badafite umuhamagaro w’Imana ahubwo bakaba bafite umuhamagaro w’inda, bikagaragarira uburyo abayashinga bayayoboye.

Yagize ati: “Aba bantu nta muhamagaro w’Imana bafite ahubwo ni umuhamagaro w’inda”.

Ibyo byanagarutsweho na bamwe mu bahagarariye amatorero bemeza ko hari abashinga amatorero bakumva ko aribo bonyine bafite uburenganzira kuri yo, bakayayobora uko bashatse.

Bavuga ko mu busanzwe hari abayobozi b’amatorero mu y’agenda avuka, bashaka kwiharira ubutegetsi bwose kandi igihe cyose bakumva ko nta muntu ugomba kubasimbura ku butegetsi, kandi amategeko asaba ko bajya bagira manda kimwe n’abandi.

Akomeza avuga ko aba bantu bafite uwo muhamagaro bagiye guhagurukirwa, kuko kuva umwaka utaha nta bantu bazongera kwiharira itorero ngo barigire akarima kabo. Bakazajya bakurikiza amategeko atangwa na RGB ibafite mu nshingano.

Ayo mategeko arimo kubahiriza manda, bakajya basimburana ku butegetsi nta mpagarara cyangwa kwinangira, nk’uko Sheikh Habimana yakomeje abitangaza.

Muri uyu mwiherero bagaye amatorero akorera ahantu hadakwiye ku buryo hashobora no kugira ingaruka mbi ku bantu bahasengera bahawe ukwezi kumwe gusa ngo babe babonye ahantu hazima ho gukorera, ku buryo ngo abatazabyubahirizwa bazahagarikwa by’agateganyo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ubundi ko abanyamadini nabo badashoboka ubundi Sheikh agenda muby’amatorero ate ko kristo batamwemera nk’umwana w’Imana kandi akaba ariwe nyiri itorero ubwo yayoboye islam ibyakristo bikayoborwa n’abamwemera.ubwo si ukuvanga amasaka n’amasakramentu.ntimukivange ngo mwitiranye ibintu ubwo koko abakristo bumva ntasoni bafite nta mwislam ukwiye gukiza iby’abakristi kimwe n’uko ntamukristu uzajya muby’abaslam yewe n’ibihe byanyuma koko.Imana idufashe.

yanditse ku itariki ya: 9-12-2012  →  Musubize

Kwizera Salomon yanditse ku itariki ya: 9-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka