Leta y’u Rwanda yifatanyije n’abanyamalawi mu gushyingura Perezida Bingu wa Mutharika

Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma no gushyingura Nyakwigendera Perezida Bingu wa Mutharika, wapfuye azize indwara y’umutima.

Mu butumwa bwe bwo kwihanganisha muri uyu muhango, Minisitiri Mushikiwabo wari uhagarariye Umukuru w’igihugu, yagize ati: “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije n’abaturage ba Malawi. N’ubwo habayeho kubura umuntu nk’uyu, turizera tudashidikanya ko Malawi izagarura imbaraga zo gukomeza igana imbere”.

Iyo mihango yabaye mu cyubahiro, yagaragayemo abandi banyacyubahiro barimo Perezida mushya wa Malawi, Zambia, Zimbabwe, Namibia, Kenya , Mozambique, Tanzania, na Zimbabwe.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka