Leta y’u Rwanda yagurishije impapuro z’agaciro-faranga za miliyari 10 mu gihe cy’imyaka 10

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda( BNR), John Rwangombwa, mu itangazo yashize ahagaragara kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, yavuze ko Leta y’u Rwanda yamaze kugurisha impapuro z’agaciro-faranga (T-bond) mu gihe cy’ imyaka 10 zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 25-27 Gicurasi, bukaba ari ubugira kabiri izo mpapuro zishyizwe ku isoko kuva uyu mwaka wa 2015 watangira.

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda.
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Impapuro z’agaciro-faranga zashyizwe ku isoko, abaziguze bazahabwa inyungu ingana na 13% ku mwaka na 12.9% ku basaba izo nyungu hagati mu mwaka.
Kugura izo mpapuro ngo ni uburyo bwo gushora imari bw’igihe kirekire bikorwa n’ abantu batandukanye barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Nk’uko ubuyobozi bwa BNR bukomeza bubitangaza, ngo abanyamahanga bihariye 30% mu gihe Abanyarwanda n’ibigo by’ishoramari byo mu Rwanda byafashe 70% by’izo mpapuro z’agaciro-faranga zagurishijwe.

Gusa, mu baguze izo mpauro bagera 55 ngo abantu ku giti cyabo baguze izo mpapuro z’agaciro-faranga bari ku kigereranyo cya 2.4%, amabanki afata 20.9 % mu gihe ibigo by’ishoramari biza ku isonga na 76.7%.

Banki Nkuru y’u Rwanda ngo ifite gahunda yo guteza imbere isoko ry’imigabane ibinyujijwe muri izi mpapuro aho igurisha rumwe ku giciro gito cy’ibihumbi 99.754 kugira ngo ababyifuza bazazisubiza ku isoko ry’imigabane bazibone inyungu, igikorwa giteganyijwe tariki 02 Kanama 2015.

Umubare w’abitabira kugura impapuro z’agaciro-faranga ugenda uzamuka uko iminsi itambuka nko mu mpera za Gashyantare uyu mwaka bari 22 ariko kugeza mu ntangiriro za Gicurasi ngo bari 32.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izi mpapuro zafashije abanyarwanda kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu no gukora ubucuruzi kandi unafasha igihugu cyawe

kantarama yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

benshi bitabiriye kugura izi mpapuro kandi byaduhaye inyungu nyinshi cyane dore ko yashowe mu bikorwaremezo

olivier yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka