Leta y’u Rwanda irateganya ibarura rusange muri kanama uyu mwaka
Mu kwezi kwa Munani k’uyu mwaka u Rwanda rurateganya ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, igikorwa cyaherukaga gukorwa mu myaka icumi ishize.
Iri barura rizafasha Leta mu gukora igenamigambi, gufata ingamba z’iterambere no gikemura ikibazo cyo kwibeshya ku makuru n’imibare mu nzego z’ibanze bimenyerewe ku izina ryo gutekinika.
Iri barura rizerekana umubare rusange w’abaturarwanda, imirimo bakora,uko igitsina gore gihagaze mu iterambere, abana n’urubyiruko, abasheshe akanguhe n’abafite ubumuga, uko Abanyarwanda batuye, ibibazo by’ubucyene budashingiye ku ifaranga, n’aho abaturage baganisha ibitecyerezo mu kwivana mu bibazo.
Iri barura ntirizerekana uko buri Munyarwanda ahagaze mu bukungu cyangwa imbaraga z’umufuka we ; ariko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ari nacyo kizakora ibarura ku nshuro yacyo ya mbere gitangaza ko ibijyanye n’ubushobozi bw’umunyagihugu muri rusange bizamenyekana mu yandi mabarura ateganijwe.
Biteganijwe ko ibarura rizatangira bafatiye ku ijoro ryo kuwa kane taliki 15 ishyira iya 16 kanama uyu mwaka wa 2012.
Muri iri barura hazifashishwa abakozi 1800 biganjemo abarimu bigisha mu mashuri abanza, rikazarangira ritwaye miliyari zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibarura ry’abaturage n’imiturire ku rwego rw’igihugu ryaherukaga mu mwaka w’2002 icyo gihe abaturarwanda babarirwaga muri miliyoni 8 n’ibihumbi 130.
Ubu imibare itangwa n’inzego zitandukanye yerekana ko Abanyarwanda bashobora kuba bageze kuri miliyoni 11. Iyi mibare ni ikigereranyo kiboneka hashingiwe ku bushakashatsi buciriritse buba bwakozwe cyangwa hashingiwe ku makuru atangwa n’inzego z’ibanze guhera ku mudugudu ukazamura.
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, Mukiza Amza, avuga ko aya makuru ataba yizewe ijana ku ijana kubera ko hari n’aho abatanga aya makuru bataba bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo kuyagena.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|