Leta ntisaba sosiyete sivili kuvuga rumwe ahubwo iyifasha gukosora ibitagenda-PS Kalihangabo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo, atangaza ko nta gitangaje ko imiryango itegamiye kuri Leta itavuga rumwe na Leta kuko itabibasaba ahubwo ngo iyo miryango igaragaraza ahari ikibazo igafasha Leta kugikemura.
Bimaze kumenyerwa ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane Human Rights Watch isohora ibyegeranyo bigaragaza ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buhonyagwa ariko ibi bikaba bihabanye n’uko Leta ibibona.
Urugero rwa hafi ni raporo ya Human Rights Watch yavugaga ko abantu 14 baburiwe irengero, Polisi yanyomoje aya makuru ivuga ko abo bantu bafunzwe kandi bafashwe bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’ibanze.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira ba Muntu, Nirere Madaleine atangaza ko ibyo byereganyo babinyomoza mu nama bahuriramo n’abahagarariye iyo miryango kuko kenshi na kenshi nta makuru ahagije baba bafite.
Raporo ivuga uko uburenganzira bwa Muntu buhagaze mu Rwanda yashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye mu 2011 yagaragaza ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa kandi ku kigero gishimishije nubwo hakiri ibikenewe kongerwamo imbaraga.
Mu byavuye muri iryo suzuma ry’uko uburenganzira bwa muntu bwubahiriza mu Rwanda, nk’uko byemezwa na Isabelle Kalihangabo mu imyanzuro 67 yashyikirijwe Leta, ngo 70% by’iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa. Aha atanga urugero rw’ inkiko Gacaca, gutora itegeko rirwanya iyicarubozo, kuvugurura itegeko rikumira kandi rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.

Inama yahuje Minisiteri y’Ubutabera na sosiyete sivili, kuri uyu wa Kane tariki 22/05/2014 yabereye mu Karere ka Musanze, yateguwe mu ntumbero yo kwerekana uruhare rwa buri wese kugira ngo barebere hamwe ikibura ngo imyanzuro isigaye ishyirwe mu bikorwa kandi bafatanye gutegura raporo itaha izashyikirizwa Umuryango w’Abibumbye muri 2015.
Gusa nk’uko bikunze kugaragara inshuro nyinshi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikunda kutavuga rumwe na Leta, ngo ibyo nta kibazo biteye icy’ibanze ni uko ifasha Leta gukosora ahabonetse ikibazo; nk’uko Isabelle Kalihangabo abishimangira.
Aragira ati: “Ubundi Leta ntisaba imiryango itegamiye kuri Leta kuvuga rumwe na Leta kuko icyo badufasha ni ukuturebera ibyo Leta ikora byubahirije uburenganzira bwa muntu ahavutse akabazo bakadufasha kugakemura baradufasha gukosora ibigomba gukorwa. Kwicara hamwe tukaganira kuri buri ruhare rwa buri wese ni byiza cyane biradufasha kugira ngo bumve neza uruhare rwabo.”

Iyi raporo igaragaza uko uburenganzira bwa muntu buhagaze mu gihugu ikorwa buri mwaka ine n’ubuyobozi bufatanyije na sosiyete sivili, n’ubwo iya mbere yakozwe neza kandi igatangirwa igihe ariko ngo uruhare rwa Sosiyete sivili rwabaye ruto; nk’uko byemezwa na Rene Christian Dushakumukunzi.
Ati: “Ikitaragenze ntekereza ko kizahinduka muri iyi raporo ikurikiyeho ni uko uruhare rw’imiryango itari iya Leta rutagaragaye cyane muri raporo y’ubushize ariko nk’uko yabivuze, iyi nama ni intangiriro yo kwerekana uruhare rwa buri wese.”
Isuzuma ry’uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda ryakozwe mu mwaka 2011 n’ibihugu bitatu ari byo u Buyapani, Guatemala na Senegal bitanga imyanzuro 67 igeze kure ishyirwa mu bikorwa, raporo itaha izasuzumwa muri Nyakanga 2015.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|