Leta izahangana n’ushaka gusumba Imana-Perezida Kagame
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko leta y’u Rwanda izahangana n’ushaka gusumba Imana ko yo itigeze ishaka gusumba Imana.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yaraye agejeje ku bitabiriye umuhango wo gushimira abarinzi b’igihango yatangaje ko abavuga ko Itegeko nshinga ryahindutse rikaba ritagomba kwandikwamo ijambo “Imana” ntaho bihuriye n’ukuri kuko n’ubundi iryo jambo ntaho ryari ryanditse mu itegeko nshinga.

Perezida Kagame atangaza ko nta munsi Leta izivanga mu myemerere y’abantu, kuko Leta itivanga mu bijyanye n’ukwemera kw’abantu, agira ati, “Ntabwo nakoresha ukwemera kwanjye ngo ngushyire muri Politiki iyobore abandi bantu uko bazemera cyangwa uko bemera, kwemera ni ikindeba iruhande ntabwo kiri mu itegeko nshinga”.
Perezida Kagame avuga ko abarahira mu izina ry’Imana ngo binjire mu mirimo ibyo ntawabivanyeho, agira ati, “Ntabwo ari byo ababivuga baravanga cyane ibintu, abavuga ngo Leta irashaka kugaragara nk’aho yo isumba Imana ibyo ni ugutukana ntabwo Leta ibereho gusumba Imana”.
Perezida Kagame avuga ko ahubwo Leta ibereyeho kubuza abantu kumva ko basumba Imana agira ati, “Abantu bareke kuvangavanga ibintu, ahubwo ushaka kwemera uzajya imbere amubuza uwo Leta ishinzwe guhangana nawe”.
Perezida Kagame avuga ko ahubwo abantu bakoresha iyemeramana bagakora ibibi bo batakwihanganirwa, aho yatanze urugero rw’inyigisho zabayeho nyuma ya Jenoside zashishikarizaga abantu kutitabira gahunda za Leta zirimo kwivuza, gutunga inka, kunywa amata, no kudakorera Leta.
Umukuru w’igihugu avuga ko Leta ibereyeho guhangana na bene abo kuko ibyo ntaho bihuriye no kwemera Imana, agira ati, “Ahubwo abantu bavuga batyo umenya ari bo baba bashaka kwiyitirira ko ari Imana, twese turi abantu kimwe, uwigisha ijambo ry’Imana ashobora kujya muri Leta agakora, nanjye ngiye kwigisha ijambo ry’Imana ntabwo nagenda mvuga uko itegeko nshinga rigomba kumera”.
Perezida Kagame yashimiye abarinzi b’igihango bagaragaje ibikorwa by’ubudashyikirwa muri Jenoside yakorwe abatutsi muri mata 1994 na nyuma yayo kandi asaba abanyarwanda gukomeza kurangwa n’ineza kuko ngo igihe cyo kugira neza kitajya kirangira.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko ntago ubuyobozi bw u rwanda rwasumbishwa imana.ahubwo abantu nibo bashaka kuzayisumba banayivugira ibyo itavuze cyane ko ntanurayica iryera usibye kugendera kumaranga mutima yabo.ikindi n iyo abayobozi bagiye kurahira bavuga ngo imana isumba byose barangiza bagatatira inshingano bahawe bazikoresha nabi bumva ntabwoba bibateye gusa imana si umuntu ngo ivuge.naho ivuze cg igakurikiza indahiro baba bayishyizemo bazabona akaga.ibyo rero ab igize abamenyi b imana bibyuririraho bavuga byinshi.