Lesotho irifuza kugira umubano wihariye n’u Rwanda

Igihugu cya Lesotho cyagaragaje ko gishishikajwe no kugirana umubano wihariye n’u Rwanda, cyohereza itsinda ry’abayobozi 15 bahagarariwe n’uwungirije Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu rugendoshuri, kubera icyo bise ibitangaza u Rwanda rukomeje kugeraho muri iki gihe.

Mu ruzinduko bagiriye mu biro bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, ku munsi wa kabiri nyuma yo kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 16/12/2012, batangaje ko bifuza ko ibihugu byombi byakorana ku buryo bwegeranye.

Hon. Mothetja Metsing, wungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisiti w’Ubutegetsi bw’Iguhugu n’ibikorwa by’Inteko ishinga amategeko muri Lesotho, yavuze ko biyemeje kugenderera u Rwanda bamaze kubona ibyo rwagezeho.

Yakomeje avuga ko badashobora kujya kurahura ubwenge ahandi basize umuturanyi wabo, bitandukanye n’ibindi bihugu byihutira kujya kurebera interambere ku bihugu by’i Burayi na Amerika kandi bisize muri Afurika ibihugu byababera urugero rwiza.

Yagize ati: “Tuzi inyungu yo gukorana n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika niyo mpamvu twasanze u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byateye imbere mu kwegereza rubanda ubuyobozi kandi rukarushaho no gukomeza kubishyira mu bikorwa”.

Minisitiri Musoni nawe yahaye impano Hon. Mothetja Metsing, wungirije Minisitiri w'Intebe akaba na Minisiti w'Ubutegetsi bw'Iguhugu n'ibikorwa by'Inteko ishinga amategeko muri Lesotho.
Minisitiri Musoni nawe yahaye impano Hon. Mothetja Metsing, wungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisiti w’Ubutegetsi bw’Iguhugu n’ibikorwa by’Inteko ishinga amategeko muri Lesotho.

Uru ruzinduko rw’iminsi itanu, rushingiye ahanini ku kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage. Minisitiri Hon. Mothetja Metsing yemeza ko urugwiro rw’Abanyarwanda ruzabageza ku mibanire bifuza ishingiye ku gusabana kw’abaturage.

Nubwo yemeza ko nta kintu kidasanzwe u Rwanda rwakwigira kuri Lesotho, Minisitiri Hon. Mothetja Metsing yemeza ko kujya inama no gukorana muri babiri biruta kwikorana, kuko uwikorana ahombeshwa no kutagirwa inama.

Aba bayobozi baturutse muri iki gihugu kiri rwagati mu kindi gihugu cya Afurika y’Epfo, bazatemberezwa muri Minisiteri zitandukanye, ibigo n’ibindi bice byegerejwe abaturage n’Umujyi wa Kigali.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Musoni, yashimiye iki gihugu kuba cyaratekereje u Rwanda, nawe yemera ko hari byinshi byo gusangira.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka