LVEMP II yiyemeje guhangana n’ikibazo cy’isuri yangiza imigezi

Umushinga LVEMP II ubungabunga icyogogo cy’ikiyaga cya Victoria uratangaza ko wiyemeje guhangana n’ikibazo cy’isuri yangiza imigezi yiroha mu kiyaga cya Victoria.

LVEMP II itangaza ko umaze gutunganya ubuso busaga hegitare 3000 buciyeho amaterasi y’indinganire, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ubundi buryo butandukanye kugira ngo amazi yo mu cyogogo cya Victoria atandura.

Abafite aho bahurira no kurwanya isuri bahugurwa na LVEMP II kugira ngo bazabashe gufasha abaturage.
Abafite aho bahurira no kurwanya isuri bahugurwa na LVEMP II kugira ngo bazabashe gufasha abaturage.

Umuhuzabikorwa wa LVEMP, Annette Sylvie Muhayimana, avuga ko nubwo ikiyaga cya Victoria giherereye muri Uganda, kukibungabunga byongera ubukungu bw’Abanyarwanda.

Muhayimana agira ati “Kurwanya isuri bituma ubutaka bugumana umwimerere wo gutanga umusaruro w’ubuhinzi, turimo kureba uko abantu benshi bakumva akamaro ko kubungabunga ibidukikije, dutanga amahugurwa ku bazahugura abandi.”

LVEMP II igamije gusubiza mu buryo indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima mu kibaya cy’ikiyaga cya Victoria n’ingaruka zabyo ku bidukikije, mu nyungu z’abatuye mu nkengero, iz’ubukungu bw’igihugu ndetse n’iz’abatuye isi yose.

Mu Rwanda, ikibaya cy’ikiyaga cya Victoria kireberwa ku ruzi rw’Akagera kikaba cyihariye ubuso bwa kilometero kare 21,362; ni ukuvuga 11% by’ubuso bwose bw’iki kibaya.

Ibi bituma u Rwanda ruba igihugu gifite uruhare runini mu kubungabunga iki kibaya kuko 90% by’ubuso bw’u Rwanda ni mo bibarirwa.

Mu rwego rwo guha ubumenyi abagomba kwita ku bidukikije, uyu mushinga uri guhugura abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’abashinzwe ibidukikije mu turere 10 umushinga ufitempo ibikorwa byo kubungabunga amabanga y’imisozi, imigezi, ibishanga n’ibiyaga.

Muhayimana avuga ko kubungabunga ikibaya cy'ikiyaga cya Victoria biri mu nshingano z'u Rwanda bikagira n'akamaro ku baturage.
Muhayimana avuga ko kubungabunga ikibaya cy’ikiyaga cya Victoria biri mu nshingano z’u Rwanda bikagira n’akamaro ku baturage.

Bamwe mu bahawe amahugurwa bavuga ko nubwo hari imisozi ihanamye bikigoranye kuyirwanyaho isuri, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ari bumwe mu buryo bwakifashishwa mu kubungabunga ibidukikije.

Nsengimana Janvier, umwe mu bashinzwe ubuhinzi wahuguwe, avuga ko nta hantu na hamwe hadashobora kurindwa.

Agira ati “Gutera ibiti no gutera urubingo bifasha kurwanya isuri, ugenda uhindura uburyo uko ubuhaname bw’umusozi buteye.”

Umushinga LVEMP II watangiye mu kwezi k’Ukuboza 2011 ukazasozwa mu kwezi kwa Kamena 2017. Ukorera mu turere turimo n’utwo mu Ntara y’Amajyepfo habungabungwa umugezi wa Nyabarongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kurwanya isuri ni byiza cyane maze twite ku bidukikije

Haruna yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka