LONI yashyizeho umudali witiriwe ubutwari Captain Diagne yagiriye mu Rwanda
Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kashyizeho umudali witiriwe ubutwari budasanzwe umusilikare w’Umunyasenegali Captain Mbaye Diagne yagiriye mu Rwanda, aho yarokoye abantu benshi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Capiteni Diagne yiciwe mu Rwanda mu mwaka w’1994, ubwo yari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro. Mu gihe Abatutsi benshi bahigwaga bakicwa ingabo za LONI zirebera, Kapiteni Diagne ntabwo ariko yabigenje. Nubwo yari mu itsinda ry’indorerezi nta n’intwaro afite, we yahisemo gushyira ubuzima bwe mu kaga arokora Abatutsi benshi bahigwaga.
Nyuma yo gushyirwaho k’umudali witiriwe ubutwari bwa Kapiteni Diagne, tariki 08/05/2014, Ambasaderi Eugene-Richard Gasana uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko Captain Diange yari intwari yarutaga abandi.

Ati: “Imbere y’icyago, Captain Diagne yanze kuba indeberezi, ahitamo guhaguruka, abungabunga amahoro. Ibi yabikoze yitwaje intwaro y’ubumuntu no kwiyumvamo inshingano, arokora amagana, yewe abihumbi by’Abanyarwanda.”
Ambasaderi Gasana yasobanuye ko ubutwari Diagne yagaragaje, byose yabikoze nyuma y’uko ubutumwa bari bafite mu Rwanda buhagaritswe. Ibi kandi Captain Diagne yabikoze mu gihe LONI ntacyo yari yarakoze ngo yongere ingabo zabo, ahubwo n’izari zihari barazigabanya.
Nk’uko umwanzuro watowe n’ako kanama ubisobanura, uyu mudali uzajya uhabwa imiryango, abapolisi, abakozi ba LONI b’abasivili ndetse n’abakorana nayo bagaragaza ubutwari budasanzwe mu bihe by’akaga iyo bari mu mirimo yabo.
Aka kanama kandi kaboneyeho kwemera ko Umuryango w’Abibumbye wakoze amakosa yo kuba kugeza uyu munsi utarigeze ushimira umuryango wa Captain Diagne ku bw’igitambo cy’ubuzima bwe uyu mugabo yatanze mu Rwanda.

Nyuma y’amasaha make uwari Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe yishwe n’ingabo za Habyarimana, Captain Diagne yarokoye ubuzima bw’abana b’uyu mu minisitiri.
Madamu Uwiringiyimana Agathe yishwe nyuma yuko agaragaje uruhare runini mu kwakamagana imigambi mibisha ya Habyarimana n’abambari be mu ruhame.
U Rwanda rwageneye Captain Mbaye Diagne umudali w’ubutwari (Umurinzi) muri Nyakanga 2010 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari we wawushyikirije umuryango wa nyakwigendera Mbaye Diagne.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Captain Mbaye Diagne imana imuhe umugisha kandi izamwiture ineza yagize akemera guhara ubuzima bwe.kuko Hari benshi bari bafite UBUSHOBOZI bwo kurokora benshi ariko ntibabikoze. Gusa umuryango we UZITABWEHO ibihe byose. Iyi NTWARI nitubere Urugero. murakoze!