Kwiyahura byafashe intera mu murenge wa Mugombwa

Abatuye mu kagari ka Kibu mu murenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara batewe impungenge n’abaturage bakomeje kwiyahura abandi ugasanga babigerageza bagateshwa.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abantu bane bagerageje kwiyahura banyweye umuti wica udukoko mu myaka. Umwe yitabye Imana naho batatu bajyanywe ku ivuriro baravurwa barakira ku buryo ubu nta kibazo bafite. Uwo batabashije kurokora ni uwitwa Eliezer Ngendo.

Ubusanzwe bimenyerewe ko abantu bakunze kwiyahura n’ababigerageza, biba byatewe n’ibibazo bitandukanye barimo mu ngo zabo cyangwa se bikaba biturutse ku kunywa ibiyobyabwenge, ariko bimaze kugaragara ko bishobora kuva kuzindi mpamvu zitandukanye.

Mureruza Beata umwe mu bagerageje kwiyahura Imana igakinga ukuboko yagize ati “kwiyahura nabitewe no gutekereza ku bavandimwe banjye bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibyo byakomeje kunsikamira umutima nkabura amahoro sinishime na gato”.

Akomeza avuga ko we n’umugabo we nta bibazo bafitanye cyatuma yumva ashaka kwiyambura ubuzima. Gusa gufata iki cyemezo ngo yabonaga nta yandi mahitamo yari afite kuko yibukaga abe bishwe nawe akumva ntaho asigaye.

Ntahidakiriza Janvier nawe ngo yashatse kwiyahura ariko bamubona hakiri kare ajyanwa kwa Muganga aravurwa arakira. Twagirayezu Onesphore umuturanyi wa Janvier avuga ko intandaro yo kwiyahura kwa mugenzi we yaba ari amakimbirane afitanye n’umugore.

Abaturage bo mu murenge wa Mugombwa bavuga ko undi witwa Mudashimwa Jean Marie Vianey yagerageje kwiyahura mu ijoro rishyira tariki 27/06/2012. Uyu yatabawe n’umugore we Bihoyiki Mariyana afatanyije n’abaturanyi ubwo yagerageza kwiyahura bagatesha, ariko ntibatangaje icyabimuteye.

Mu rwego rwo gukumira ibyo bikorwa hafashwe ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage bakarushaho kwigirira icyizere; nk’uko bisobanurwa na Bede John, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa.

Ikindi bakora ni ugusura ingo zibanye nabi bazikangurira kubana neza, kandi bagasaba abaturage gutanga amakuru y’aho ingo zifite ibibazo ziherereye kugira ngo abantu babashe gusurwa ntawe urivutsa ubuzima.

Kwiyahura ntibyari bisanzwe mu murenge wa Mugombwa. Muri rusange mu karere ka Gisagara hari urwego rw’impuruza, aho buri muturage agira uruhare mu gutanga amakuru ku bibera mu karere ndetse n’aho basanga ikibazo bakabitangaza kare.

Ibyo byafashije mu gikorwa cyo gutabara no kugeza kwa muganga bariya batatu biyahuye ariko ntibagere kuri uwo mugambi wo kwiyambura ubuzima.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

sha birababaje kabisa,ariko ndagira ngo mbwire uriya muntu wari ugiye kwiyahura kubera abe bazize genocide ngo yihangane kandi akomere,biragoye nkiyo urebye ugasanga usigaye uri nyakamwe ariko na none ujye utekereza icyatumye Imana igusigaza,nakugira inama ngo ujye usenga kandi wumve ko ugomba kwigirira ikizere,nanjye hari ubwo byajyaga bimbaho nkumva sinkikeneye kubaho kuko ndi nyakamwe ariko Imana yangiriye ubuntu narebye aho navuye ndeba aho ngeze mbona Imana hari umugambi imfiteho.Nshuti komera kandi ntukumve ko uri wenyine Imana irakuzi kandi ejo hawe hazaba heza,Humura kandi iyakurokoye izakuba hafi,gusa abantu bajye banamuganiriza cyane,kandi azagera aho yumva ko yiyakiriye.Murakoze

ingabire alice yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka