Kwirengagiza imibare y’abazize Jenoside ngo ni ukuyipfobya - Kayagire

Ubwo yatangaga ikiganiro ku “Gukumira no kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi,” mu Karere ka Karongi, Umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Kiziba, yavuze ko abirengangiza imibare nyakuri y’ababpfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi na bo baba bayipfobya.

Mu biganiro byaberaga muri IPRC West iherereya mu Kagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura kuri uyu wa 8 Mata 2014, Kayagire Gonzag yagize ati “Hari abakivuga ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi babarirwa hagati ya magana atatu na magana ane. Ibyo na byo ni ugupfobya.”

Yakomeje agaragaza ibindi bimenyetso bigaragaza ipfobya n’ihakana rya Jenoside aho yibanze cyane ku magambo asesereza. Yatanze urugero nko ku bavuga ngo abishe Abatutsi bagize Imana hagowe abariye inka ngo bavuga ko nibura abishe Abatutsi bashobora kubisabira imbabazi.

Yakomeje avuga ko abashakira utubyiniriro Jenoside akavuga ko abantu nk’abo bagandisha abashakaga kuvuga ibyo babonye no kubisabira imbabazi. Aha Kayagire akagira ati “Ubuhakanyi nk’ubu bubangamira ubumwe n’ubwiyunge”.

Asubira mu magambo y’umuhanga Primo R. avuga kuri Jenoside yakorewe Abayahudi yavuze ko yanditse ati “Ntimwiyibagize ko byabaye. Oya rwose ntimubyibagirwe. Aya magambo muhoze ku mutima. Mubitekerezeho iwanyu, muri ku rugendo, mugiye kuryama, mubyutse, musibiriremo abana banyu n’ubwo mwana mushengeshwe n’indwara, n’ubwo inzu yanyu yaba igiye kubagwaho kugira ngo abana banyu batazakora nkamwe.”

Umuyobozi w'inkambi y'impunzi ya Kiziba, Gonzag Kayagire, atanga ikiganiro ku gukumira no kurwanya ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Kiziba, Gonzag Kayagire, atanga ikiganiro ku gukumira no kurwanya ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bari bitabiriye ibiganiro bavuga ko nta gitangaje ko abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bayihakana ariko na none ngo bikaba bibabanje kandi binatangaje kumva uwarokotse Jenoside ari we uyihakana.

Nk’uwitwa Tuyisenge Emmanuel yabajije agira ati “Birumvikana Jenoside iyo uyitegura utegura nuko uzayihakana ati ikibazo ni uguhakana gusigaye kuriho utapfa kwiyumvisha ndetse n’abayikorewe ubwayo ugasanga bayihakana.”

Kayagire yavuze ko uhakana n’upfobya Jenoside hari amategeko amukurikirana hatitawe ku wo ari we. Aha akaba yanibukije itegeko rihana n’abapfobya Jenoside ababwira ko uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo hagati y’imyaka icumi n’imyaka makumyabiri maze aheraho asaba abitabiriye ibi biganiro kwima amatwi abantu nk’abo.

Kuri uyu wa 8 Mata 2014, muri IPRC West hatangiwe ibiganiro bibiri birimo icyo “Gukumira no kurwanya ihana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi,” cyatanzwe na Kayagire Gonzag n’icy’ “Ibimenyetso by’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi,” cyatanzwe n’umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 65 witwa Nkurunziza Jean Marie Vianney.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka