Kwimika Ubunyarwanda ni inzira yo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside - Guverineri Munyantwari

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyarusange, Guverineri w’Itara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yasabye abaturage guhagarara kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ari inzira ifasha kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

Ku wa kane tariki 8/5/2014, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne, basuye abaturage b’umurenge wa Nyarusange, kugira ngo baganire kuri gahunda za Leta n’uruhare rw’abaturage mu kuzishyigikira.

Guverineri Munyantwari yabasabye gushyira imbere Ubunyarwanda bagakunda igihugu kuko ariyo ngobyi ibahetse. Aragira ati “mubuze Ubunyarwanda nta kiba gisigaye”. Yabahaye ingero z’agaciro Leta y’ubumwe iha umuturage w’u Rwanda nko kubatabara mu gihe bari mu kaga hanze y’igihugu, ibyo kandi bigakorwa nta vangura rigaragaye.

Guverineri Munyantwari, aganiriza abaturage b'umurenge wa Nyarusange kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Guverineri Munyantwari, aganiriza abaturage b’umurenge wa Nyarusange kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Arabasaba gufatira urugero ku buyobozi bw’igihugu bwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ubumwe bwagaragaje kuva mu 1995 aho bwavangaga ingabo zari zatsinzwe n’iza FPR Inkotanyi, bombi bagafatanya kubungabunga umutekano w’igihugu, kuri ubu zikaba zishimwa n’amahanga mu butumwa bw’amahoro zijya gukorayo.

Umuyobozi w’Intara yibukije ko gahunda nziza igihugu kimaze kugeraho mu burezi, mu buzima no mu iterambere, baba babigizemo uruhare, bityo bakaba basabwa kubibungabunga bakirinda kumva ibihuha no gushyigikira umugambi mubi w’abanzi b’igihugu.

Abatuye umurenge wa Nyarusange baje kwakira umuyobozi w'akarere n'uw'intara.
Abatuye umurenge wa Nyarusange baje kwakira umuyobozi w’akarere n’uw’intara.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yagarutse ku mateka yaranze agace kabereyemo inama kitwaga Mwaka, akaba avuga ko hakunze gugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo muri Jenoside n’ibisa nayo byagiye biba, ku misozi baturanye babanzaga kureba i Mwaka ko batwikiye Abatutsi na bo bakabona kubikora.

Ikindi ngo ni uko mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, haragaragaye umugabo wahamye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragarije umugore we.

Guverineri w'Intara y'amajyepfo, Alphonse Munyantwari ari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne, basuye abaturage b'umurenge wa Nyarusange.
Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne, basuye abaturage b’umurenge wa Nyarusange.

Abaturage b’utugari twa Musongati na Rusovu baje kwakira uyu mukuru w’Intara, bashimye intambwe bamaze gutera mu iterambere babikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, maze n’abafite ibibazo bitandukanye babigeza ku bayobozi babasuye. Ibyinshi muri byo, umuyobozi w’akarere abizeza kubisubiza mu gihe cya vuba.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka