Kwicwa n’inzara byatumye Abanyarwanda 8 bari barashimutiwe muri Kongo barekurwa
Abanyarwanda umunani bari bamaze ukwezi barafashwe bugwate n’ingabo za Kongo bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa 9 ukwakira 2014 nyuma yuko bishwe n’inzara bigatuma ingabo za Kongo bibafungura aho bari bafungiye muri gereza yitwa T2 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda barajahajwe n’inzara n’inkoni bakubitiwe muri Gereza ya T2, bose bemeza ko bambutse umupaka bakoresheje uburyo bwemewe n’amategeko bakajya guhahira Kongo nkuko Abanyekongo baza guhahira mu Rwanda ariko bagatungurwa no guhohoterwa batazi icyo bazira.
Niyibizi Theo uvuka mu murenge wa Busasamana akagari ka Gasiza akarere ka Rubavu Rubavu yafatiwe ahitwa Rugali ari mu mirimo y’ubuhinzi yari kumwe n’abandi nka Byingingo uvuka Busasamana, Seruvugo Jean de Dieu hamwe na Nsanzimana.
Abandi bafashwe n’ingabo za Kongo barimo Maniriho Olivier uvuka Busasamana wafatiwe ahitwa Munigi ari mu murima taliki 7/9/2014 akajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Camp Katingo aho yamaze icyumweru akubitwa akahavanwa ajyanwa muri gereza yitwa T2 aho yasanze abandi Banyarwanda.

Habiyambere Jean Damascene yafatiwe Rugari nawe ajyanwa muri gereza ya T2 nyuma yo kwamburwa ibyo yari afite ngo yari atunzwe n’inkoni n’amazi mu byumweru bitatu nkuko yabitangarije Kigali today ubwo yarageze mu Rwanda ku mugoroba taliki 9/10/2014.
Byukusenge Emmanuel uvuka mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango yafatiwe i Goma taliki 12/9/2014 azegurutswa Rutshuro na Masisi abwirwa ko ajyanwa kwicwa nk’abandi barwanyi ba M27 nyamara yari yamaze kubereka ibyangombwa by’Ubunyarwanda birimo na laissez passer.
Serugendo Reverien wafatiwe Birima hafi ya Karengera aho yari asanzwe akorera akazi ko kubaga akagurisha inyama, avuga ko uretse kugira ibyangombwa by’Ubunyarwanda ngo yari yarasabye ibyangombwa byo kuhakorera ariko abasirikare bamutwaye bashaka kumwambura kandi ababikoze bavuga Ikinyarwanda cyiza n’iringala.
Nubwo intambara yari yugarije umujyi wa Goma yatumaga abasirikare ba Kongo bahohotera Abanyarwanda babitiranya n’abo barwana yarangiye, Abanyarwanda bajya Goma bavuga ko bagikorerwa ihohoterwa.

Maniriho wari umaze ukwezi kurenga afungiye muri T2 avuga ko yasanze Abanyarwanda muri iyi gereza kandi n’ubu ahasize abandi kuko buri cyumweru hinjizwa Abanyarwanda baba bafashwe n’inzego z’umutekano wa Kongo zibarenganya.
Akavuga ko Abanyarwanda bahafungirwa bafatwa nabi birimo gukubitwa no kwicishwa inzara ntibahabwe n’uburenganzira bwo kuburana mu gihe n’ibyo bamburwa bafatwa batabisubizwa.
Maniriho avuga ko gereza ya T2 ayinjizwamo yasanzemo Abanyarwanda batandatu kandi buri gihe bari Abanyarwanda bahazanwa bakahafungirwa, ababa bamaze kurembywa n’inkoni n’inzara bakabavanamo bavuga ko babajyanye ku bitaro kandi bagiye kubica.
Mu gihe Maniriho yari amaze muri gereza ya T2 avuga ko hari Abanyarwanda bishwe barimo uwishwe mu gitondo tariki 09/10/2014 witwa Kwizera Janvier ushobora kuba avuka Kabari wari umaze igihe akubitwa yararembejwe n’inkoni n’inzara.
Hari n’undi Munyarwnda wishwe bavuga ko batashoboye kumenya izina kubera ibihe yari agezemo ngo bajyanywe ubwo bari bamaze kubyimba akaguru kubera inkoni, naho uwundi bavuga babonye ni uwitwa Tumaine wishwe hashize ibyumweru bibiri.

Abanyarwanda bagarutse mu Rwanda bavuga ko nyuma yo kumererwa nabi kwa Kwizera Janvier agahita atwarwa aho batazi bavuga ko ashobora kuba yishwe, ngo abashinzwe gereza ya T2 bahise banjonjora Abanyarwanda bafite imbaraga babasaba kwitegura babategera moto zibageza ku mupaka munini w’u Rwanda aho bahise bataha.
Abatashye bavuga ko abaje mu Rwanda aribo bafite imbaraga naho abasigaye ngo bari bamerewe nabi kuburyo badashobora no kurira moto ngo zibageze ku mupaka.
Mu basigayeyo umunani harimo Ntamugabumwe uvuka Busasamana, Habyarimana Fabien avuga Nyabihu, Kabatwa Eric uvuka Ngororero n’abandi ntibashoboye kumenya aho bakomoka bitewe n’uburyo bari bafashwemo.
Icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bubivugaho
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko icyo bwakoze ari ukwakira aba Banyarwanda no kubacumbikira kubera ko baje nijoro bagashakirwa aho bacumbikirwa no kubashakira icyo kurya kubera baje bashonje.
Buntu Ezechiel Nsengiyumva, umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko bajyanywe no kwa muganga kugira ngo harebwe ko nta ndwara bashobora kuba banduye.

Buntu Ezechiel avuga ko bahora basaba abaturage kwitondera kujya muri Kongo kubera kutubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, akavuga ko n’abagiye batagomba kugenda bonyine kugira nibagira ikibazo bishobore kumenyekana.
Buntu agira inama Abanyarwanda bajya gushakira ubuzima Kongo kwitonda byaba ngombwa bakareka kujyayo kugira ngo badakomeza kugira ibibazo.
Ku kibazo cy’Abanyarwanda bakiri muri gereza ya T2, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu avuga ko icyo bakomeza gukora ari ubuvugizi no kuganira n’inzego kugira ngo harebwe uburyo bagarurwa mu Rwanda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje cyane leta nikoreshe diplomatie nabandi bagifunze barekurwe, abambuka nabo bajye bitonda kandi bace mu nzira zisobanutse ku buryo nibafatwa bizajya bimenyekana
erega aba baturanyi njye njya mvuga ko ari abanzi bamahoro abantu ntibanyumve nuko twe tuzi neza ingaruka zo gushyamirana ,ariko bo wangirago ntamaso bagira , ariko se ni uwutabona ntiyumva? gusa ikiza nuko twe ntamwanya wo twabona kubishyura ibyo bakorera abanyarwanda bajya guhahira mu Rwanda, u Rwanda rwamaze kumenya akamaro kamahoro umutekano no koroherana