Kwicisha bugufi kwa Perezida Kagame ni kimwe mu byihutisha iterambere ry’u Rwanda-Osike Felix
Felix Osike, umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The New Vision cyo mugihugu cya Uganda, ngo asanga ukuntu Perezida Kagame yicisha bugufi mu kazi ke aribyo bigejeje u Rwanda ku iterambere ryihuse.
Uyu munyamakuru uri mu Rwanda kimwe n’abandi benshi barimo gukurikirana Inama ngaruka mwaka y’149 ya Banki nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), ngo uku kwicisha bugufi kwa Perezida Kagame yakuboneye i Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani mu mwaka wa 2008, ubwo yamusangaga ku muhanda yitegereza uburyo ibikorwa remezo byo muri uyu mugi byubatse.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Osike yagize ati: “Mu mwaka wa 2008, nari mu gihugu cy’Ubuyapani aho nari nagiye gukurikirana inama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika (TICAD) yaberaga i Yokohama muri iki gihugu. Iyi nama yari yitabiriwe n’abaperezida b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 40.
Nk’umunyamakuru w’amatsiko, nafashe akanya nyuma y’akazi nifuza gutembera ngo ndebe uko uyu mujyi wubatse cyane cyane ibikorwa remezo biwugize. Mu gihe nari ndimo kwitegereza ibintu bitandukanye, naguye mu kantu ntungurwa no kubona hirya yanjye Perezida Kagame nawe arimo kwitegereza uburyo imihanda ya Yokohama yubatse. Ibi byerekana ukwicisha bugufi kuranga Perezida Kagame.”

Nkuko Felix Osike yakomeje abivuga, ngo mu nshuro zose yaje mu Rwanda, yakomeje kubona iterambere n’umujyi mwiza bijyanye neza neza na bimwe mubyo Perezida Kagame yasuye icyo gihe.
Ati: “Ngeze i Kigali ejo bundi, natangajwe no kwirebera bimwe mu bikorwa nk’imihanda, isuku n’amatara meza bigize umujyi wa Kigali, ndetse n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu budasanzwe…aho utwaye moto n’uwo ahetse bose bambara ingofero z’ubwirinzi, umumotari akambara umwambaro umuranga kuburyo anakwibye wamumenya. Ibi nsanga ahanini binunganirwa n’umuco w’Abanyarwanda ubwawo.”
Uyu munyamakuru umaze imyaka 20 mu mwuga w’itangazamakuru, ngo asanga ikiyongera ku iterambere ry’u Rwanda ngo ari uko Abanyarwanda ubwabo bazi amateka yabo, bityo bakaba bakorana imbaraga kuko bazi icyo bashaka kandi baharanira guhindura ubuzima bwabo.
Ngo muri bimwe mu bikorwa u Rwanda rumaze kugeraho uyu munyamakuru atarapfa kubona ahandi, ni nka gahunda y’ubuvuzi bwa bose.
Ati: “Mu gihe usanga ibindi bihugu birwana n’ibibazo by’ubuvuzi bw’abaturage babyo, u Rwanda rwo rwarabikemuye. Iki gihugu kiri munzira nziza y’iterambere.”
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|