#Kwibuka29: MINISANTE yunamiye abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ni bwo habaye umuhango wo kunamira no guha icyubahiro abari mu nzego z’ubuzima bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasabye abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kwirinda imikorere isa n’iyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagaharanira gukora icyiza buri gihe kandi badakorera ku jisho.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe urwego rw’ubuzima.

Ati:" Abaganga bamwe barishe abandi baricwa, bityo urwego rw’ubuzima rutakaza 80% by’abari bashinzwe kurukorera. Imibare yerekana ko ubu 70% by’abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30, ni ukuvuga ko 30% gusa ari bo bari bariho mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi".

Minisitiri Dr Nsanzimana akomeza avuga ko inshingano abakuru bafite ari ukurinda abato ingengabitekerezo ya Jenoside kuko n’abayibibye nta nyungu barayibonamo.

Bamwe mu baganga bari mu nzego za politiki bashishikarije abaturage kwica abatutsi. Ku isonga hari uwari Perezida wa Repubulika Dr Theodore Sindikibwabo wasezeranyije abaturage b’i Gishamvu ibihembo kuko bari batangiye kwica mu gihe ahandi muri Butare bari bataratangira kwica.

Abaganga n’abaforomo ni bamwe mu bagize uruhare mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana J Damascene, yibukije ko n’ubwo abaganga bari bake muri icyo gihe, ubu abaganga 68 n’abaforomo 89 bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana J Damascene, yagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abari mu nzego z’ubuzima bagize uruhare runini mu kwica abatutsi.

Ati: “Intara y’Amajyepfo ni yo iza ku isonga mu kugira abaganga n’Abaforomo benshi bijanditse muri Jenoside mu 1994.

Urugero twatanga ni abaganga batanu barimo Dr Niyitegeka Theoneste wakoraga I Kabgayi, Dr Misago rutegesha, Dr Higiro Pierre Celestin wayoboraga ibitaro bya Nyanza, Dr Twagiramungu Edson wayoboraga ibitaro bya Kigeme na Hakizamungu JMV wavuraga i Gatagara”.

Minisitiri Bizimana avuga ko mu mujyi wa Kigali, ku bitaro bya CHUK, Faisal ndetse na Kanombe, abaganga cumi na batanu (15) bahamijwe ibyaha bya Jenoside aho abaforomo n’abakozi b’ibitaro n’amavuriro mu bitaro by’Umujyi wa Kigali barimo uzwi cyane w’umugore witwa Dusabe Therese akaba nyina wa Ingabire Victoire ndetse bakaba bari baramuhimbye izina rya muganga w’urupfu.

Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye cyane muri Jenoside aho yicaga impinja n’abagore baje kubyara.

Mu gice cy’Amajyaruguru, Uburengerazuba ndetse n’Uburasirazuba, abaganga cumi na barindwi bahamwe na Jenoside, ndetse abaforomo n’abakozi b’amavuriro n’ibitaro bagera kuri mirongo itatu (30).

Minisitiri akomeza avuga ko mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside abaganga bayigizemo uruhare kuko icyo gihe mu nzego za Politike harimo abaganga ndetse ko uwayoboraga Igihugu witwa Sindikubwabo Theodore yari umuganga wabyize kuva kera mu mashuri y’isumbuye muri Groupe scolaire I Butare akomera mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ndetse nyuma yaho imyaka myinshi yakoze nk’umuganga mbere y’uko yinjira mu nzego za Politike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka