“Kwibagirwa ingaruka za Jenoside ingaruka ziragukurikirana” - Minisitiri Kabarebe
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, aratangaza ko ingaruka za Jenoside zikigaragara mu Rwanda bitewe n’abantu bakibona mu moko, ariko akemeza ko bidakwiye ko ahashize h’u Rwanda hibagirana kugira ngo Abanyarwanda batazahura n’ingaruka zo kwibagirwa.
Ni byiza ko Abanyarwanda bakomeje gutera imbere ariko si byiza ko uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwibagirana, nk’uko Gen James Kabarebe yabitangaje mu kiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yagejeje ku banyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 16/5/2014.
Yagize ati “Ni byiza ko dusa n’ababirenze cyangwa se twabirenze ku ntambwe ndende kugeza ubu ku buryo dusa n’aho twibagirwa n’ingaruka zabyo mu muryango wacu. Ibyo ni imitekerereze myiza ariko nabyo biba bikeneye kwitabwaho kuko utabikoze neza ukibagirwa kandi umuryango wacu ari ko uteye nabyo bitera ikibazo.”
Yatangaje ko bisaba ko abantu bahora bibuka impamvu bagomba kuba Abanyarwanda, kubera ikintu cyabaye mu mateka y’u Rwanda bigira ingaruka ku buzima bw’abantu igihe cyose n’ubwo ziba zitangana ariko zikururana.
Ibi yabihereye ku bibazo bikunze kugaragara mu bantu nyuma y’imyaka 20 biyumvamo ipfunwe ry’amoko kubera ibyo benew abo bakoze, cyangwa abandi bakarebera ku isura bagahita bafata umwanzuro ko uwo muntu ari umwicanyi batanazi amateka ye, nk’uko yakomeje abivuga.

Minisitiri Gen Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwitondera kurebana mu ndorerwamo y’amoko, cyangwa ngo bumve ko umuntu uturuka mu bwoko runaka ari umwicanyi kuko bishobora gutuma u Rwanda rusubira mu icuraburindi.
Ku rundi ruhande Gen James Kabarebe yashimiye intambwe imaze kugerarwamo, kuko abaturage basigaye biyumva mu Bunyarwanda ibintu byaherukaga mu gihe cya cyami aho Abanyarwanda barwaniraga kwagura igihugu.
Ati “Iyo myaka yaciyemo guhera igihe cy’ubukoloni ukaza ukageza kuri Jenoside hari abantu batakaye cyane batibona mu Rwanda, baba bari mu gihugu baba bari hanze y’igihugu. Abantu bakabaho gusa nk’ibiti byo mu mashyamba batazi igihugu icyo ari cyo.”
Yavuze ko amahirwe u Rwanda rufite ari uko Abanyarwanda bahuriye ku rurimi rumwe, umuco umwe n’imigenzo imwe, rukaba ari bwo butaka bunini buhuriweho n’abantu benshi bahuje ibyo byose munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Iki kiganiro cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|