Kwegereza ubuyobozi abaturage bibafasha muri gahunda zo kwikura mu bukene-UNDP

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Iterambere (UNDP) yo kuva 2007-2013 ivuga ko kwegereza ubuyobozi abaturage byagize uruhare mu guteza imbere gahunda za Leta zo gufasha abaturage kwikura mu bukene nka Gira Inka, Ubudehe, n’Umuganda.

Iyi raporo yiswe HDR (Human Development) yaganiriweho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015 ariko ikaba igisuzumwa mbere y’uko ishyirwa ahagaragara, igaragaza ko iterambere ry’izi gahunda z’umuco Nyarwanda ari ryo u Rwanda rukesha iterambere ryihuse mu bukungu, mu miyoborere myiza, ubumwe n’ ubwiyunge no gutanga serivisi zinoze.

Bamwe mu bayobozi muri Leta n'ibigobo bikorana na Leta na bo bari baje kumva ibiri muri iyo raporo ya UNDP.
Bamwe mu bayobozi muri Leta n’ibigobo bikorana na Leta na bo bari baje kumva ibiri muri iyo raporo ya UNDP.

N’ubwo iyi raporo igaragaza ko hafi ya 79% by’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, hakiri byinshi byo gukosorwa mu kwita ku buzima bw’abana no ku isoko ry’umurimo.

Lamin Manneh, uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, agira ati “U Rwanda rwagerageje gutera imbere mu gukemura ibibazo mu bice bitandukanye ariko hari ibigihari kandi bikenewe kwitabwaho nk’ibibazo by’imikurire y’abana bakiri bato, imirire mibi.”

Akomeza agira ati “Ikindi n’ubwo habayeho ibikorwa bikomeye byo kurwanya malariya ariko usanga na ho hakiri ikibazo. Ikibazo kindi gikomeye cyo kwitabwaho ni icy’ireme ry’uburezi, hakaza ikibazo cy’ubusumbane hagati y’ibice by’umujyi n’iby’icyaro ndetse n’icy’ubushomeri na cyo gihangayikishije.”

Ubushakashatsi bwamuritswe bugaragaza ko n'ubwo 79% by'Abanyarwanda bashobora kwihaza mu biribwa ariko hakiri byinshi byo gukosorwa.
Ubushakashatsi bwamuritswe bugaragaza ko n’ubwo 79% by’Abanyarwanda bashobora kwihaza mu biribwa ariko hakiri byinshi byo gukosorwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka, we yemeza ko muri ubu bushakashatsi hari ibyo bazaganiraho batemera ariko muri rusange ibyavuzwemo bigera kuri 70% ari byo.

Ati “Sinajya muri raporo yose kuko turacyayisuzuma, hari ibyo tubona bikoze neza ariko hari n’ibyo tugomba kubanza gutekerezaho kuko turacyayisuzuma kugira ngo ibe nziza, ariko muri rusange iyi raporo ivuga ibyagezweho.”

Munyeshyaka yakomeje avuga ko icy’ingenzi ari uko iyi raporo igaragaza uburyo kwgereza ubuyobozi abaturage byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kandi bikanabasha guteza imbere gahunda mbaturabukungu zishingiye ku mucyo.

Abaguverineri bose bayobora intara zigize u Rwanda bari bitabiriye iyi nama.
Abaguverineri bose bayobora intara zigize u Rwanda bari bitabiriye iyi nama.

Bimwe mu byo iyi raporo igaragaza ni uko n’ubwo abaturage bagera kuri 79% babasha kwihaza mu biribwa, ku rundi ruhande abaturage 45% bakiri munsi y’umurongo w’ubukene kuko badashobora kubona idolari ku munsi.

Ibindi mu byishimirwa ni ugushyiraho uburezi kuri bose ku buryo abana 97% bagerwaho n’uburezi, kwegereza ibikorwa remezo abaturage ku buryo abagera kuri 71% bakoresha munsi y’ibirometero bitanu kugira ngo begere kuri kaburimbo na ho 73% by’imihanda yo mu gihugu ikaba ari nyabagendwa.

Mu Rwanda iyi raporo imaze gushyirwa hanze inshuro ebyiri gusa (1999, 2007) ugereranyije n’ibindi bihugu mu karere aho Uganda ari yo iza ku isonga ku nshuro 10, Kenya inshuro zirindwi, u Burundi inshuro eshanu na Tanzania inshuro imwe.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka