Kwamburwa "Girinka" babigereka ku makosa y’abayobozi

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bambuwe inka bazira ko batituye bagenzi babo, bavuga ko babikoze ariko abayobozi babo bakazinyereza.

Mu gukosora amakosa yagaragaye muri gahunda ya Gira inka, hari abamburwa inka bazira ko batituye. Bavuga ko babyaje bakanitura ariko kuko rimwe na rimwe byakorwaga hari komite ya Gira inka n’abayobozi gusa, abagaragaye ku rutonde rw’abatarituye none barimo kubiryozwa.

Iyi nka yambuwe uwayihawe kuko ashinjwa kuba yarayiragije.
Iyi nka yambuwe uwayihawe kuko ashinjwa kuba yarayiragije.

Kuva tariki 20 Mata 2016, muri aka karere hatangiye gahunda yo kugenzura inka zatanzwe muri gahunda ya Gira inka hagamijwe kureba irengero ry’inka 217 zabuze mu karere kose.

Hagenzurwa uwahawe inka n’uwo yituye, cyangwa se inka yarapfuye n’iyanze kubyara ikagurishwa, hakarebwa icyo ayo mafaranga yakoreshejwe.

Mucyurabuhoro Fideli wo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba, yahawe inka, ibyara ikimasa. Umuyobozi w’umudugudu na Veterineri baragitwara bamubwira ko bagiye kukigurisha kikazavamo inyana yo kwitura nubwo iyo nka yaje kurwara akayigurisha akagura indi.

Ubwo abakozi b’akarere bongeraga gukora ubugenzuzi, tariki 20 Mata 2016, iyo nka ya Mucyurabuhoro yarayatswe ndetse abwirwa ko azakurikiranwa n’icyo kimasa yabyaje kikagaruzwa nawe akazakurikirana abakimwatse.

Mucyurabuhoro ahamya ko yarenganye kuko ikimasa cyarengeye ku bakozi b’akarere. Ati “Icyo kimasa cyarengeye kuri Munyanziza (umukuru w’umudugudu) na Didier (wari Veterineri w’umurenge), kuko bahoraga bambwira ko nituye.”

Ubwiru mu gutanga inka no kwitura, buvugwa no kuri Hagumugutuma Syliro, nawe wo mu kagari ka Kabuga, uvuga ko abemejwe n’inama rusange y’abaturage atari bo bahabwa inka. Ati “Wajyaga kumva ukumva ngo uwo bayigeneye ntiyayibonye, ahubwo yahawe undi.”

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, atangaza ko mu bugenzuzi buri gukorwa bamaze kugaruza asaga miliyoni 7Frw, avuye mu nka zagurishijwe kandi igikorwa kikaba gikomeje ku buryo bazagaruza agera kuri miliyoni 15Frw.

Ahamya ko nta muturage wakwa inka ngo ihabwe undi, ahubwo bareba izagurishijwe. Ati “ikibazo cyagaragaye ni inka zagiye zibagwa, ibyapfa (inyama z’inka yapfuye) byayo bakabirigisa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri Uwaba yaratanze inka muri gahunda yajyirinka munyarwanda akayitanga muburyo binyuranye namategeko azabihanirwe. ahubwo si ngambagusa. nahitwa murutobwe usanga uburyo bazitanga binyuranye. ahubwo marie josee ampe nimeroye. iyajye ni 0782579548 Ezechier Kicukiro Murakoze.

Ezechier Kicukiro yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka