Kuvugurura Bibiliya ni igikorwa cyo kwitonderwa-Musenyeri Mbonyintege

Bibiliya yahoze yanditse mu Kilatini ariko inyandiko "Dei Verbum", yatumye iki gitabo gishyirwa mu zindi ndimi, n’Ikinyarwanda kiboneraho mu 1990.

Mu nama yari imaze icyumweru ibera i Kigali, yahuzaga abayobozi ba Kiliziya Gatolika bo mu bihugu 30 byo ku mugabane wa Afurika n’Uburayi, ikaba yarasojwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2015, basuzumye ibyo iyi nyandiko yagezeho ndetse banizihiza imyaka 50 imaze.

Abayobozi ba Kiliziya Gaturika basnga ubutumwa bwiza bwarageze ku bantu kubera inyandiko Dei Verbum
Abayobozi ba Kiliziya Gaturika basnga ubutumwa bwiza bwarageze ku bantu kubera inyandiko Dei Verbum

Kuba Bibiliya ntagatifu bakunze kuvuga ko ari iy’Abagatolika ikoreshwa mu Rwanda yahidurwa bitewe n’inyito zimwe na zimwe zagiye zihinduka, ngo ni igikorwa cyo kwitondera.

Perezida w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, avuga ko amagambo yahindutse, kugeza ubu adahamye.

Agira ati"Ntituragera ku magambo ahamye yakongerwa muri Bibiliya kuko na n’ubu hari ayagihindagurika, Kiliziya rero ntiyahita itangira kiriya gikorwa kuko bisaba igihe n’ubushishozi".

Musenyeri Vincent Harorima, ukuriye akanama k’abepisikopi gashinzwe amahame yo kwemera, avuga ko kuvugurura Bibiliya bisanzwe bikorwa.

Agira ati"Kuva Bibiliya yashyirwa mu Kinyarwanda mu 1990, hagiye hakorwa umurimo wo kunoza imyandikire, imvugo ndetse no gukosora amakosa yari arimo kugira ngo ubutumwa bugere neza ku bantu kandi budahindutse ari yo mpamvu bisaba kubigendamo gahoro".

Musenyeri Harorimana akomeza avuga ko mu gihe cyose bigaragaye ko ari ngombwa ko hagira igihinduka muri Bibiliya byakorwa, gusa ngo si ibyo gutekerezwa uyu munsi ngo bikorwe ejo.

Kuvugurura Bibiliya ni igikorwa cyo kwitonderwa-Musenyeri Mbonyintege
Kuvugurura Bibiliya ni igikorwa cyo kwitonderwa-Musenyeri Mbonyintege

Yongeraho ko n’ubu hari inyandiko iri mu icapiro irimo ibizahinduka muri Bibiriya ntagatifu, birimo n’imvugo ikoreshwa muri iki gihe.

Inama ya kabiri y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika yabereye i Vatikani mu Butaliyani (Concile Vatican II) mu 1963, ni yo yashyizeho inyandiko yiswe Dei Verbum (Ijambo ry’Imana) kugira ngo ifashe ibindi bihugu byashakaga guhindura Bibiliya mu ndimi zabyo.

Bibiliya ntagatifu, ikoreshwa cyane na Kiliziya Gatolika, ikaba igiye kuvugururwa ku ncuro ya gatatu kuva yashyirwa mu Kinyarwada mu 1990.

Munyantore Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka