Kutagira amazi meza hafi bituma bavoma ibirohwa

Abaturage bo mu Kagali ka Muzingira mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma, bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza.

Aba baturage bavuga ko babona amazi meza ari uko bakoze urugendo rw’isaha, na bwo bakayavoma bayadaha hasi.

Nubwo biyubakiye ibiro by'akagali ariko baracyahura n'ikibazo cyo kutagira amazi meza. Bakifuza ko babona ubatera inkunga bakikururira amazi meza.
Nubwo biyubakiye ibiro by’akagali ariko baracyahura n’ikibazo cyo kutagira amazi meza. Bakifuza ko babona ubatera inkunga bakikururira amazi meza.

Twagirayezu Emmanuel utuye muri aka gace, avuga ko muri aka kagari kose ntaho umuntu yakura amazi meza.

Agira ati “Akagari ka Muzingira nta mazi meza kagira kose. Ni ukuvoma ibizi bibi na bwo kure mu misozi aho tubidaha hasi, ahitwa Nyamateke na Rwankombe. Abandi bavoma ayo mu mugezi ushamikiye ku Kagera witwa Rwagitugusa. Nta mazi tugira.”

Abatuye aka kagari katarageramo amazi n’umuriro, bavuga ko nubwo babashije kwiyubakira ibiro by’akagari bifite agaciro ka miliyoni 15Frw, bemeza ko habonetse umuterankunga na bo bashyiraho uruhare rwabo mu kuhageza amazi n’umuriro.

Umuyoboro w’amazi meza ujyana aya mazi mu Mujyi wa Mutendeli uri muri bilometro bigera kuri bitanu uvuye muri aka kagari. Kandi na bwo uwo muyoboro uri ku wundi musozi ku buryo urebesheje amaso bitorohera abatuye aka kagari kuhavomera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muzingira, Singirankabo Jean Claude, yemeza ko iki kibazo gihari kandi kibakomereye ariko bakaba baranagerageje kugikorera ubuvugizi ku nzego zibakuriye.

Ati “Iki kibazo kirazwi hose no mu karere ka Ngoma, duhora dukora ubuvugizi ngo turebe ko natwe twabona amazi meza iwacu kuko nta mazi meza tugira, nta na robine z’amazi meza.”

Aka kagari gatuwe n’abaturage 3.663 bifuza kwegerezwa amazi meza mu buryo ubwo ari bwo bwose bwashoboka; kabone nubwo basabwa kubigiramo uruhare.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka