Kutagira amashanyarazi mu birombe bidindiza ikoranabuhanga mu bucukuzi
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bo mu Karere ka Kamonyi basanga kutagira amashanyarazi bitubya umusaruro kuko bituma badakoresha ikoranabuhanga ngo ryihutisha imirimo.
Mu mirimo y’ubucukuzi bifashisha ibikoresho bisanzwe bikoreshwa mu buhinzi nk’amasuka, amatindu, amapiki, ibikarayi byo kuyungururiraho umucanga, bakifashisha n’imifuka mu gutwara umucanga uva mu birombe ujyanwa aho uyungururirwa ngo uvangurwe n’amabuye y’agaciro.

Mbanda Gervais, umuyobozi wa Koperative CODEMICOTA ikorera mu Murenge wa Rukoma, ahamya ko gukoresha ubwo buryo bwa gakondo bidindiza akazi kabo, kuko baramutse babonye imashini zo kwifashisha umusaruro babona wakwikuba gatatu.
Avuga ko ikibazo kiri ku ishoramari ridahagije ry’abacukuzi. Ati “Ntabwo dukoresha gakondo kuko twabonye amamashini. Biterwa n’ubushobozi bw’abacukuzi bukiri hasi”.
Kuri iki kibazo abacukuzi bongeraho n’icy’uko aho ibirombe biherereye nta mashanyarazi ahagera, bikabangamira gukoresha imashini zihutisha imirimo no gukora amasaha menshi.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2016, ubwo yasuraga ibirombe byo mu murenge wa Rukoma, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere, Imena Evode, yatangaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu bucukuzi bwo mu Rwanda bikiri inyuma.
Yaragize, ati “tubonye technologie (ikoranabuhanga) idahenze yatuma imicanga isohorwa vuba, umusaruro wakwikuba gatatu cyangwa kane.

Uko amashanyarazi azagenda agera ku birombe, n’iryo koranabuhanga rizashoboka. Hashobora gukoreshwa utuntu twitwa Jak hammer, cyangwa amarayirayi, ariko udafite amashanyarazi ntibyashoboka”.
Cyakoze yijeje abacukuzi bo mu Murenge wa Rukoma ko muri gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi mu baturage, n’ahakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi azahagera.
Mu rwego rwo kwihutisha imirimo, ngo abacukuzi bakeneye gukoresha imashini zicukura, izitwara umucanga n’iziwuyungurura, ikindi ngo babonye amashanyarazi bashaka ibikoresho bicomekwa ku muriro akaba ari byo bakoresha.
Amabuye y’agaciro acukurwa mu karere ka Kamonyi ni Gasegereti na Koruta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|