Kurinda abasivili ni ikimenyetso cy’imikorere myiza y’u mutwe wo kugarura amahoro - Col. Rutaremara

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro, Col. Jules Rutaremara aributsa abasivili, abapolisi n’abasirikare bitabiriye amahugurwa ku kurinda umutekano w’abasivili ko bafite inshingano zikomeye kuko ni cyo bapimiraho niba ingabo zishinzwe ubutumwa bw’amahoro zishoboye cyangwa zarananiwe gusohoza inshingano zazo.

Ibi yabitangarije mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kuri uyu wa Mbere tariki 10/11/2014 ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa azamara icyumweru ku kurinda abasivili mu bikorwa by’amahoro.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya mahugurwa bagera kuri 20 bava mu bihugu birindwi by’Afurika, Umuyobozi wa RPA yavuze ko intambara n’izindi mvururu bishegesha cyane cyane abasivili.

Umuyobozi wa RPA, Col. Jules Rutaremara ngo MINUAR na MONUSCO ntizageze ku nshingano zazo.
Umuyobozi wa RPA, Col. Jules Rutaremara ngo MINUAR na MONUSCO ntizageze ku nshingano zazo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umutwe wo kugarura amahoro utanga icyizere ku baturage bari mu kaga, ngo iyo ubashije gusohoza inshingano zawo zo kubarinda ni bwo bishimangira ubushobozi bwawo.

Agira ati: “Kurinda abasivili mu bikorwa byo kugarura amahoro ni ikintu cy’ingirakamaro kuko kuba hari ingabo z’amahoro ahantu hari amakimbirane bikunda gutanga icyizere ku baturage b’abanyambaraga nke. Kurinda abasivili ni ikimenyetso cy’imikorere myiza ku mutwe w’amahoro no kugera ku nshingano zawo mu bikorwa by’amahoro.”

MINUAR mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na MONUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo ni imwe mu mitwe y’abashinzwe kurinda abasivili ifatwa nk’ibigwari kuko ntacyo yakoze ngo irinde abasivili.

Abitabiriye amahugurwa ngo ubumenyi buzabafasha gutegura abazitabazwa mu bikorwa by'amahoro mu gihe kizaza.
Abitabiriye amahugurwa ngo ubumenyi buzabafasha gutegura abazitabazwa mu bikorwa by’amahoro mu gihe kizaza.

Nk’ingabo za MINUAR zari zishinzwe amahoro mu Rwanda muri 1994 zuriye indege ubwo imbaraga nini y’Abatutsi yabahungiyeho yabatakambiye ngo ntibabasige mu menyo y’interahamwe ariko biba iby’ubusa.

Ku ruhande rwa MONUSCO, umutwe ushinzwe kugarura amahoro Burasizuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, nubwo ufite umuhigo wo gukoresha akayabo k’amadolari buri mwaka n’umubare munini w’abasirikare ariko abasivili batagira ingano bakomeje kwicwa no gufatwa ku ngufu n’imitwe yitwara gisirikare nka FDLR; nk’uko Col Jules Rutaremara yakomeje abitangaza.

“Muganira ku nzitizi zijyanye no kurinda abasivili mu bikorwa byo kugarura amahoro , ndabasaba kwiga kuri MONUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Uretse inshingano zawo, umubare munini w’ingabo n’amafaranga utwara, ibikorwa bibi bikorerwa abaturage n’imitwe yitwara gisirikare cyane cyane FDLR ni agahomamunwa muri make,” Col Jules Rutaremara.

Dr. Andreas Anderson, umwe mubazatanga ayo mahugurwa, avuga ko bazigira hamwe inshingano z’ubutumwa bw’amahoro, zimwe mu mbogamizi bashobora guhura nazo mu bikorwa byo kugarura amahoro n’uburyo bazirenga. Yongeraho ko ubumenyi bazabona buzabafasha mu mirimo yabo.

Abayobozi n'abahugurwa bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura amahugurwa ku mugaragaro.
Abayobozi n’abahugurwa bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gufungura amahugurwa ku mugaragaro.

Dr. Andreas ati: “Bwa mbere, bazunguka ubumenyi bazasubirana mu bihugu byabo. Ku basirikare kimwe n’abapolisi bazabukoresha mu gutegura abashinzwe kugarura amahoro mu gihe kizaza, dufite kandi n’abasivili bashobora kuzisanga nabo mu bikorwa byo kugarura amahoro. Bose bazaba bafite imyumvire imwe kuri icyo gikorwa n’inshingano zo gukoresha ubwo bumenyi.”

Mu bibazo bigaragara mu bikorwa by’amahoro harimo amikoro make, inshingano zidasobanutse neza, ubwumvikane buke hagati abari mu butumwa bwo kugarura amahoro n’ibindi; nk’uko byagarutsweho.

Aya mahugurwa yabanjirijwe n’andi y’abazahugura abandi azamara icyumweru yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili 20 bava mu bihugu birindwi ari byo Somalia, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Uganda, Kenya, Djibouti n’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

erega ntkindi ingabo ziba zibereyeho ni ukurinda abanyagihugu ndetse bakabasha gukora ibyo bakora mu mahoro batuje nicyo ingabo zimaze

sam yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka