“Kumurika ibyo umuntu akora byongerera agaciro ibikorwa bye” – RTUC
Umuyobozo w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC), Callixte Kabera, aratangaza ko kumurika serivisi sihuri ryabo ritanga biryongerera ireme n’ubuziranenge, kuko abakenera izo serivisi ariho babonera umwanya wo kubagira inama ku cyo bifuza cyahinduka.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 05/09/2013, mu gikorwa cyo kumurika serivisi zitandukanye zitangirwa muri iri shuri no gutangiza ku mugaragaro ishyirahamwe ry’abarangije muri iyi kaminuza (Alumni).

Kabera yatangaje ko baha agaciro abafatanya bikorwa babo bafite amahoteli n’ibindi bigo by’ubukerarugendo, kuko aribo baba bazi ibikenewe kandi byifuzwa n’abakiriya babagana.
Yagize ati: “Nk’umusaruro bidusigiye urabona ko uyu munsi ni umunsi twahurije hamwe ari abarimu bigisha, ari abakoresha, ari abanyeshuri barangije hano.

Umusaruro bidusigira ni uko batugira inama ibyo gukora nibo baba muri iki gice kandi bakanamenya ibicyanewe cyane umunsi ku wundi. Icyo gihe rero bituma twebwe duhora tureba niba amasomo twigisha ahuye n’isoko ry’umurimo.”
Muri iki gkorwa cyanabayemo imurikagurisha ry’ibikorwa bikorwa bitandukanye bikorwa n’abanyeshuri, byanemejwe ko ari bimwe mu bizongerera abanyeshuri baharangije kwihangira imirimo, nk’uko byatangajwe na Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Yasabye urubyiruko rwiga muri iyi kaminuza gukangukira kwihangira imirimbo bakanasaba inguzanyo, abatazifite bakagerageza kwibumbira hamwe kuko hari uburyo bwabashyiriweho.

Mu masomo atandukaye atangirwa muri iri shuri harimo guteka n’ubukerarugendo, hiyongereyeho ibijyanye no kwita ku mizigo mu ndege no mu mato, ndetse hakaba hagiye no gutangira icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Mater’s).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|